Kumara igihe kinini ureba televiziyo, ni imwe mu mpamvu zitera igabanuka ry’ubushobozi bw’intanga ngabo nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya Havard, bwagaragaje ko 44% by’ubushobozi bw’intanga ngabo bigabanuka ku bushobozi bw’intanga z’abagabo bamara amasaha ari hejuru ya 20 bareba televiziyo mu cyumweru.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo 189 bari hagati y’imyaka 18 na 22 bapima intanga zabo bakanababaza uburyo babayeho mu buzima busanzwe ku binjyanye n’imyitozo ngororamubiri, imirire n’uburyo bareba televiziyo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo kureba televiziyo igabanya ubushobozi bw’intanga imyitozo ngororamubiri yo igira akamaro mu kuzongerera ubushobozi, kuko yongera 73% ku bushobozi bwazo iyo umuntu uyikora nibura amasaha 15 ku cyumweru nk’uko bitangazwa na British Journal of Sports Medicine mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO