00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurya tungurusumu bifitiye umubiri akamaro kanini

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 April 2012 saa 03:34
Yasuwe :

Tungurusumu ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibitungururu. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, tungurusumu yuzuyemo ibinyabutabire by’ubwoko butandukanye: harimo ibyica mikorobe (antibiotique) ndetse n’ibyongera ubwirinzi bw’umubiri. Ngo kurya tungurusumu kenshi byongera ubwirinzi bw’indwara ziterwa na za microbe.
Tungurusumu ikaba yaramenyekanye kuva kera na kare, ikaba yarakoreshwaga mu kuvura indwara. Abanyasomaliya n’ubundi bwoko buturiye inyanja ya Mediterane bakaba (…)

Tungurusumu ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibitungururu. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, tungurusumu yuzuyemo ibinyabutabire by’ubwoko butandukanye: harimo ibyica mikorobe (antibiotique) ndetse n’ibyongera ubwirinzi bw’umubiri. Ngo kurya tungurusumu kenshi byongera ubwirinzi bw’indwara ziterwa na za microbe.

Tungurusumu ikaba yaramenyekanye kuva kera na kare, ikaba yarakoreshwaga mu kuvura indwara. Abanyasomaliya n’ubundi bwoko buturiye inyanja ya Mediterane bakaba barakoreshaga tungurusumu mu kuvura indwara ziterwa n’udukoko duto cyane (microbe), Abanyamisiri bagaburiraga abacakara babo tungurusumu nyinshi cyane kugira ngo ibongerere imbaraga zo kubaka za piramide. Iriya mpumpuro ya tungurusumu ni ingenzi cyane kuko ishobora kwirukana ingurukira (insects) n’inyegesi (rodent) n’izindi nyamaswa zishobora kwangiza ibikorwa bya muntu.

Tungurusumu ikaba ifitiye umubiri wacu akamaro kanini kuko ibinyabuzima biyiganjemo bifite ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso, kugabanya cholesterol mu mubiri no kurwanya kanseri. Ubushakashatsi bwagaragaje ko tungurusumu ifite ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bacteria kurusha imiti nka penicillin ndetse na tetracycline isanzwe ikoreshwa mu kwica utwo dukoko.

Tungurusumu ikaba inashobora kwica udukoko two mu bwoko bwa virusi ndetse n’imisemburo nka candida ikunda gutera indwara zo mu kanwa ndetse no mu myanya myibarukiro. Ikaba kandi ishobora no gusenyagura ibibyimba byo mu gifu, mu mara ndetse no mu bindi bice by’umubiri. Ngo kugira ngo tungurusumu ikugirire akamaro cyane ni ngombwa kuyikata neza maze ukaba uyiretse amasaha make mbere yo kuyiteka cyangwa kuyihekenya ndetse hari n’ababanza kuyinika mu mutobe w’indimu.

N’ubwo tumaze kubona ko tungurusumu ari nziza, abantu benshi bayangira impumuro yayo itari nziza itera umuntu wayiriye iyi mpumuro yumvikanira mu mwuka, mu nkari ndetse no mu byuya by’uwariye tungurusumu ikaba iterwa no gushengagurikira mu mubiri kw’ikinyabutabire kitwa allium sulfur groups.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages