Ikigo gishinzwe ubushakashatsi kuri kanseri FMRC, cyashize ahagaragara ingaruka zo kurya umunyu mwinshi kivuga ko ngo byongera ibyago byo gufatwa na kanseri y’igifu.
Iki kigo cyavuze ko usibye kuba umunyu ushobora gutuma umuvuduko w’amaraso wiyongera, bigatera indwara z’umutima, cyanagaragaje ko ku bantu 6.000 bo mu Bwongereza bafatwa na kanseri y’igifu buri mwaka, 14% bagirwa inama yo kugabanya umunyu ungana n’amagarama 6 ku munsi mu gihe iki kigo kivuga ko baba basanzwe bafata amagarama 8,6 ku munsi.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Le point.fr avuga ko mu rwego rwo gufasha abantu guhitamo ibyo barya, iki kigo FMRC cyavuze ko ibikarito birimo ibyo kurya bicuruzwa ku masoko no mu mazu acuruza ibyo kurya bigomba kuba biriho amabwiriza asobanutse neza, ndetse hakagaragazwa n’ingano y’umunyu uri muri ibyo biribwa kuko ngo umunyu bongera mu byo kurya atari wo ugira ingaruka gusa ahubwo n’uwo ibiribwa bisanganwe ushobora kuzigira.
Ngo ibi bizatuma umubare w’abafatwa na kanseri y’igifu ugabanuka, dore ko ngo binagoye kuyivura kuruta uko wayirinda.
Iki kigo cyatanze inama zo kugabanya kurya ibiribwa bibonekamo umunyu mwinshi, aha cyatanze urugero rw’ibyo biribwa nk’inyama zabitswe hakoreshejwe umunyu, umugati, n’ibinyampeke bifatwa mu mafunguro ya mugitondo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO