Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu, mu bitaro no mu bigo nderabuzima havugwaga ikibazo cy’ibura ry’imiti, byagiraga ingaruka cyane ku bivuza bakoresheje ubwishingizi mu kwivuzwa buzwi ku izina rya “Mutuelle de Sante”, aho basabwaga kujya kwigurira imiti mu mafarumasi asanzwe.
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, Minisitiri w’Ubuzima, kuwa 8 Mutarama 2013, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyo Minisiteri, atangaza ko hashingiwe ku makuru amaze iminsi asakazwa n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe mu Rwanda, avuga ku bijyanye n’ibura ry’imiti mu Bitaro cyane ibyo mu mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima itangariza abanyarwanda ko nta kibazo cy’ibura ry’imiti kiriho mu gihugu muri rusange.
By’umwihariko Minisiteri y’ubuzima ikaba igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Kamena 2012 kugeza ku italiki ya 4 Mutarama 2013, iyo minisiteri yakurikiranye buri cyumweru, uko ububiko bw’imiti ya ngombwa mu Bitaro by’Uturere 43 no muri za Farumasi 30 z’Uturere bihagaze kandi ikabagemurira iyo miti nta bukererwe, ku buryo ngo byatumye igipimo cy’ibura ry’imiti kiva kuri 23% kigera kuri 2% mu Bitaro by’Uturere, na ho kuri Farumasi z’Uturere kiva kuri 13% kigera kuri 4.9%.
Mu kwezi k’Ukuboza 2012 , Ministeri yakomereje icyo gikorwa ku Bitaro Bikuru byo ku rwego rw’igihugu, ku buryo imibare yo kuwa 4 Mutarama 2013, igaragaza ko igipimo cy’ibura ry’imiti cyavuye kuri 12% kigera kuri 7%, kandi biyemeje gukaza umurego ku buryo imiti yose ya ngombwa igomba kuba iri mu bitaro no mu Bigo nderabuzima.
Ku birebana n’ikibazo cy’ibura ry’imiti cyagaragaye mu Bitaro bya Kibagabaga mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012, no mu itangira ry’uyunguyu, Minisitiri w’ubuzima atangaza ko cyakomotse ku icyererwa mu kwishyura fagitire ibitaro bya Kibagabaga byari byarashyikirije Farumasi y’Akarere ka Gasabo n’iyo byari byaragejeje kuri Mitiweli y’Akarere ka Gasabo. Ibyo bikaba byaratumye Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Gasabo bafatanya iki kibazo kigakemuka, ubwo ibyo bitaro byashyikirizwaga imiti kuwa gatanu taliki ya 4 Mutarama 2013.
Dr Binagwaho atangaza ko Ministeri y’ubuzima ifatanyije n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, biyemeje gukurikiranira hafi no guhuriza hamwe ibikorwa, ku buryo imicungire y’ububiko bw’imiti n’ibikoresho bya ngombwa bikenerwa mu Bitaro no mu Bigo nderabuzima mu Turere twose, byarushaho gukorwa neza, kandi n’abarwayi bakarushaho guhabwa serivisi nziza.
Ikibazo cy’umwenda Mitiweli ibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima, Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes yakigarutseho ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, aho yagaragaje ko umwenda Mitiweli z’uturere zari zibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima wageraga kuri Miliyari eshatu na Miliyoni 400.



















TANGA IGITEKEREZO