00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi izagira uruhare mu gikorwa cyo gusiramura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 August 2012 saa 08:53
Yasuwe :

Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, Leta yashyizeho gahunda yo gusiramura abagabo. Polisi y’u Rwanda nayo yiyemeje kugira uruhare muri icyo gikorwa itegura amahugurwa y’abakozi b’abaganga bayo, bazagira uruhare mu gusiramura abagabo b’ingeri zose. Ayo mahugurwa azamara iminsi itanu akaba ari kubera i Kabgayi.
Polisi ntago igenewe gusa guhana amakosa, gukumira impanuka n’ibindi, inafite ibigonderabuzima biyifasha no kwita ku buzima bw’abantu muri rusange. Muri serivisi (…)

Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, Leta yashyizeho gahunda yo gusiramura abagabo. Polisi y’u Rwanda nayo yiyemeje kugira uruhare muri icyo gikorwa itegura amahugurwa y’abakozi b’abaganga bayo, bazagira uruhare mu gusiramura abagabo b’ingeri zose. Ayo mahugurwa azamara iminsi itanu akaba ari kubera i Kabgayi.

Polisi ntago igenewe gusa guhana amakosa, gukumira impanuka n’ibindi, inafite ibigonderabuzima biyifasha no kwita ku buzima bw’abantu muri rusange. Muri serivisi z’ubuvuzi isanganywe, igiye kongeramo igikorwa cyo gusiramura abagabo. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’inzobere mu byerekeye ibyo gusiramura Dr Rugwizangoga Eugene. Yabwiye Imvaho Nshya ko hashize iminsi igera kuri itatu ayo mahugurwa bayatangije, ngo hakaba hari icyizere ko ibizavamo bizafasha aba bahuguwe gufasha no gukangurira abazisiramuza kubyitabira ku bushake.

Dr Rugwizangoga akomeza avuga ko kongeramo igikorwa cyo gukeba abagabo muri serivise polisi yatangaga ku mavuriro yayo, bizafasha Abanyarwanda benshi kuko yo ihura cyane n’abaturage kandi nayo ubwayo yifitiye umubare w’abapolisi utari muto w’abakeneye iyi serivisi.

Aba baganga bari guhugurwa nibarangiza iki cyumweru, bazahita bashyira mu ngiro ibyo bazaba bakuye muri ayo mahugurwa. Bakaba bazahera ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga.

Hateganijwe ko abagabo bazakebwa bazaba bari hagati y’imyaka 15 kuzamura. Uretse ko ngo hakiri ikibazo ku bakuze basa naho babitinye, bitabira ari bake kandi nabo usanga baba babikeneye. Iyi serivisi yo gusiramura abagabo iteganyijwe kuzakorwa ku buntu nta kiguzi batanze.

Umwe mubari bitabiriye ayo mahugurwa Mukangwije Hamida ,akaba n’umuforomo igishari yavuze ko n’ubwo asanzwe avura hari byinshi yigiye muri ayo mahugurwa. Kuri we yumvaga gukeba umuntu cyangwa gusilamura ari ibya abadogiteri ariko nawe yabonye ntagikanganye kirimo azabikora. Nkawe nk’umugore yagize ati «gukeba abagabo ntibizantera ubwoba cyangwa isoni kuko n’ubundi ubuvuzi butagira umupaka mu bo tuba tuvura bose haba harimo n’abagabo uretse ko iyi gahunda abantu bamaze kuyisobanukirwa nta mpungenge biduteye ».

Iki gikorwa cyo gukeba abagabo, Polisi iri kugifashwamo n’umuryango mfatanyabikorwa witwa JHPIEGO ushamikiye kuri kaminuza yitwa John Hopkins University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo wakebwe aba afite amahirwe yo kutandura angana na 60%mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina.

Hejuru ku ifoto:

Umwe mubari bitabiriye amahugurwa ku gusiramura abagabo Mukangwije Hamida ,akaba n’umuforomo i Gishari

Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages