00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si byiza kubuza umwana ukiri muto kurira

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 9 January 2013 saa 01:14
Yasuwe :

Hari ababyeyi babuza abana babo kurira mu gihe bakangutse nka ijoro, nyamara ngo hari ibyo babahungabanyaho mu mitekerereza n’imikorere y’ubwonko.
Mu gihe ngo kurira bifasha abana kuruhuka bakamererwa neza, abenshi mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuga ko umwana ukiri muto arushya bityo ntibishimire kurira kwe kuko ngo hari abarara bicaye kubera amarira y’abana mu ijoro.
Nishimwe, ufite uruhinja rw’amezi abiri, ni umwe mu babyeyi. Agaragaza ko atishimira amarira y’umwana we, ati (…)

Hari ababyeyi babuza abana babo kurira mu gihe bakangutse nka ijoro, nyamara ngo hari ibyo babahungabanyaho mu mitekerereza n’imikorere y’ubwonko.

Mu gihe ngo kurira bifasha abana kuruhuka bakamererwa neza, abenshi mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuga ko umwana ukiri muto arushya bityo ntibishimire kurira kwe kuko ngo hari abarara bicaye kubera amarira y’abana mu ijoro.

Nishimwe, ufite uruhinja rw’amezi abiri, ni umwe mu babyeyi. Agaragaza ko atishimira amarira y’umwana we, ati “Umwana wanjye ararira mu ijoro hakaba n’igihe mbyutsa na se akamumfasha.»

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Temple batangaza ko ababyeyi batagomba kubangamira umwana urira nijoro, ahubwo ko bagomba kumureka akarira kuko bifasha ubuzima bwe gukora neza mu byiyumviro.

Umushakashatsi Marsha Weinraub, avuga ko kureka umwana akarira ari byiza kuko mu mikurire y’umwana kuva ku mezi atandatu kugera ku mezi 36 haba harimo ibyiciro bibiri by’uburyo umwana amara aryamye.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bana 1200 bafite amezi atandatu, abasaga 66 % baryama neza mu gihe 33% bakanguka mu ijoro. Muri ubu bushakashatsi abana b’abahungu ni bo bagaragaye ko bakanguka mu ijoro kuruta ab’abakobwa.

Ibi bituma bamwe mu babyeyi barara badasinziriye, ugasanga bibatera guhangayika.

Ubushakashatsi bwasohotse mu gitabo Pediatrics, buvuga ko umubyeyi abanza akareka umwana akarira iminota hagati y’ibiri n’itanu, yaceceka umubyeyi akaba asabwa kumuhoza no kureba ikiri kubimutera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages