Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Dr Onni Niemelä yatangaje ko kunywa ikawa bigabanya imisemburo yiteka mu mwijima nyuma yo kunywa ibisindisha.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur 7, ubusanzwe abantu banywa ibisindisha cyane bahura n’uburwayi butandukanye harimo n’umwijima. Dr. Onni Niemelä umushakashatsi ukomoka mu gihugu cya Finland yatangaje ko kunywa ikawa bigabanya ubwinshi bwa alukoro (Alcool) iterwa n’ibinyobwa bisindisha.
Muri ubwo bushakashatsi Dr. Onni yifashishije abantu 19,000 harimo abagore n’abagabo bafata ku gasembuye n’ikawa akaba yarapimye ingano ya Enzymes Gamma–GT iba mu maraso, ari nayo yiyongera igihe umuntu arwaye umwijima kubera kunywa ibisindisha.
Mu byabuvuyemo, hagaragaye ko abagabo banywa ibisindisha n’ikawa ku rwego ruri hejuru baba bafite amahirwe yo kutarwara umwijima kurusha abanywa ibisindisha gusa naho ku bagore bikaba bitaramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO