00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo warinda umwana umubyibuho ukabije

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 March 2013 saa 02:08
Yasuwe :

Ku bana cyangwa abantu bakuru, umubyibuho ukabije ushobora gutera uburwayi butandukanye, ariko ushobora kwirindwa iyo ababyeyi babigizemo uruhare.
Amakuru dukesha urubuga rwa doctissimo, avuga ko hariho umubyibuho w’ikirenga w’umwana (obésité infantile), igihe ku biro umwana yagombaga kuba afite harenzeho ibingana na 16% kugeza kuri 20%.
Intandaro yawo : Ushobora gukomoka ku misemburo igenga imikurire ivuburwa ari myinshi mu mubiri (hormones de croissance), Ushobora gukomoka ku (…)

Ku bana cyangwa abantu bakuru, umubyibuho ukabije ushobora gutera uburwayi butandukanye, ariko ushobora kwirindwa iyo ababyeyi babigizemo uruhare.

Amakuru dukesha urubuga rwa doctissimo, avuga ko hariho umubyibuho w’ikirenga w’umwana (obésité infantile), igihe ku biro umwana yagombaga kuba afite harenzeho ibingana na 16% kugeza kuri 20%.

Intandaro yawo :

– Ushobora gukomoka ku misemburo igenga imikurire ivuburwa ari myinshi mu mubiri (hormones de croissance),

– Ushobora gukomoka ku mikorere mibi y’ubwonko ibutera imivurungano, bishobora no gukomoka ku myumvire mibi y’ababyeyi bamwe bibwira ko umwana ufite ubuzima bwiza ari umwana ubyibushye, bagakunda kumugaburira indengarugero, cyane cyane iy’intungamubiri nyinshi n’ibinure bibyibushya.

Uburyo bwo ku wurinda :

– Kwirinda kugaburira umwana indengarugero bamuha amata n’ibikoma byinshi biremereye kandi bikungahaye cyane, kuko binaniza impyiko mu mikorere yazo, bikananiza n’ingingo z’urwungano rw’igogora (ingingo zinoza ibyokurya).

– Kudakunda guha abana imikati isanzwe (gâteaux et patisserie), kuko itagira intungamubiri zikenewe n’umubiri, ahubwo bitera umubyibuho w’ikirenga,

– Kutemerera umwana kuryagagura (kurya hagati y’amagaburo y’umunsi),

– Gukunda guha umwana amazi, imbuto kuzirya no kunywa imitobe yazo.

Igihe cyose uyu mubyibuho udafite aho uhuriye n’uburwayi, biroroshya kuwurwanya, bityo hehe n’ingaruka ndetse n’uburwayi bukomoka ku mubyibuho ukabije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages