00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuziranenge bw’imiti gakondo burakemangwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 12 January 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Uburyo imiti gakondo (ya Kinyarwanda) ivura indwara zitandukanye icuruzwamo, uko ibikwa no kutagira ibyapa bigaragaza igihe yakorewe n’icyo izateraho agaciro, ni ibikemangwa n’abakiriya kuko ngo hari abayikoresha ikabagiraho ingaruka.
Hirya no hino mu Rwanda ahantu hahurira abantu benshi uhasanga abacuruza imiti ya gakondo, iri mu macupa aba yaravuyemo ibindi bintu, abayicuruza akenshi si bo baba bayikoze, kuko bakubwira ko bayiranguye ku bavuzi bayikora.
Iyo umuti utujuje ubuziranenge, (…)

Uburyo imiti gakondo (ya Kinyarwanda) ivura indwara zitandukanye icuruzwamo, uko ibikwa no kutagira ibyapa bigaragaza igihe yakorewe n’icyo izateraho agaciro, ni ibikemangwa n’abakiriya kuko ngo hari abayikoresha ikabagiraho ingaruka.

Hirya no hino mu Rwanda ahantu hahurira abantu benshi uhasanga abacuruza imiti ya gakondo, iri mu macupa aba yaravuyemo ibindi bintu, abayicuruza akenshi si bo baba bayikoze, kuko bakubwira ko bayiranguye ku bavuzi bayikora.

Iyo umuti utujuje ubuziranenge, aho gukiza indwara ushobora gutera izindi, ndetse ukaba wanatwara ubuzima bw’uwawukoresheje. Ibi ni ibitangazwa na Rekeraho Emmanuel, umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abavuzi ba gakondo.

Umwe mu bo twasanze muri Gare ya Nyabugogo , utarifuje ko amazina ye yatangazwa, yadutangarije ko imiti akoresha ayikura ku muvuzi wa Kinyarwanda, na ho ibyo ivura biba byanditseho uje kugura asoma yasanga bihuye n’uburwayi yumva afite akagura akigendera.

Akimana twasanze amaze kugura umuti, bamubwiye ko uvura indwara zirenga eshanu, ngo yumva zimwe muri zo arazirwaye. Yagize ati ”ni ubwa mbere ngiye gukoresha uyu muti, nabonye uvura indwara zitandukanye, zimwe ndazirwaye ndumva uzankiza.”

Ubuziranenge bwayo buranengwa

Bamwe mu bagura iyi miti, batangaza ko bayipfundura bagasanga yaragaze, ihumura nabi, cyangwa bayinywaho ikabasindisha, mu gihe ngo hari n’abo itera gucibwamo( diarrhee).

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abavuzi gakondo Rekeraho Emmanuel, yatangaje ko icyo kibazo bakizi, kandi ko bagerageza gukora uko bashoboye ngo barwanye akajagari kaboneka mu bucuruzi bw’imiti ya gakondo, ariko ko inzira ikiri ndende.

Rekeraho ati ”hari abantu batugana, bakatubwira ko baguze umuti ukabagiraho ingaruka, ariko abacuruza iyo miti ni ba bandi baba baranze kuza mu ihuriro ry’abavuzi ba gakondo, kuko abaririmo bahabwa amahugurwa y’uburyo umuti wujuje ubuziranenge ugomba kuba umeze.

Kuba nta tegeko riri mu Rwanda rigenga abavuzi gakondo, ni bimwe mu bikomeje gukurura akajagari muri ubwo buvuzi n’icuruzwa ry’imiti ya gakondo.”

Rekeraho yakomeje avuga ko kuva iri huriro ryajyaho mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa Kamena, basabye Minisiteri y’ubuzima ko hajyaho uburyo bwo kugenzura iyi miti hakagaragazwa ibiyigize, igipimo cyabyo, n’igihe izarangirira, ariko ngo nta gisubizo barabaha, baracyategereje.

Mwesigye John Patrick, Umuyobozi w’ishami rya pharmacie muri Ministeri y’ubuzima, yagize ati ’’nta makuru afatika turabona y’abantu bagizweho ingaruka n’imiti ya Kinyarwanda, ariko nta byera ngo de, birashoboka ko hari abakora nabi, bikaba byagira ingaruka ku bantu. Rimwe na rimwe iyo bibaye ngobwa hifashihwa n’abandi bafatanya bikorwa nka IRST.”

Yarangije avuga ko abantu bakwiye kujya bagana abaganga bazwi, babagira inama yo kujya mu buvuzi bwa gakondo akaba ari bwo bajyayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages