Dr Dunn, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Carolina ya ruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu mikondo y’abantu ushobora gusangamo udukoko (bacteries) tw’amoko asaga 67.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga “nodeju.com”, ubushakashatsi bwakorewe ku mikondo 500 itandukanye bwagaragaje ubundi bwoko 1458 abantu bari basanzwe batazi.
Bivugwa ko nyinshi muri izi “bacteries” zishobora gutera indwara nk’ izo mu mihogo, impiswi, n’indwara zimwe na zimwe zikomeye nk’igituntu n’izindi.
Inama itangwa kugira ngo hirindwe izo ndwara ni ugukaraba neza mu mukondo iyo wiyugarira. Ako gace k’umubiri gakwiye kwitabwaho cyane kagirirwa isuku, dore ko hari bamwe bakirengagiza. Ikindi ni uko iyo wunvise uburyaryate ugomba kujya kwa muganga.



















TANGA IGITEKEREZO