00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana atangira gukorerwa isuku y’amenyo angana ate?

Yanditswe na

Uwamariya Nadia

Kuya 7 September 2012 saa 10:12
Yasuwe :

Umwana atangira kumera amenyo ahagana ku mezi atandatu, kikaba ari igihe gikomeye kuriwe no ku babyeyi be kuko ububabare agira muri iki gihe bumutera umunabi bityo akabura amahoro ndetse n’ababyeyi bakayabura. Kumera amenyo ya mbere birangira umwana agize amezi 30.
Guhera ku myaka 6-7 ni bwo umwana atangira gukuka amenyo. Muri icyo gihe cyose rero kuva atangira kumera aya mbere umwana yakagombye gukorerwa isuku y’amenyo, nk’uko urubuga doctissimo.fr rubutangaza.
Twaganiriye (…)

Twaganiriye n’ababyeyi batandukanye batubwira ibinyuranye n’aya makuru dukesha urubuga doctissimo.fr.

Dore bimwe mu byo badusubije “Ubwo umwana w’amezi 7, 8, 9 waba umuborosa (brosse) ngo bitange iki? Njye ntabwo njya mborosa abana banjye ndabareka bamara gukura bakabyikorera ubwabo batangiye ishuri.

Ubwose umwana wamuborosa ukoresheje uwuhe muti w’amenyo? Mba mfite impungenge ko yawumira kuko aba ataramenya gucira, n’ibindi.”

Inama tugirwa na doctissimo.fr zitugaragariza ko umwana ushobora kumuborosa akimera amenyo ya mbere, ariko udakoresheje umuti w’amenyo ngo n’ubwo bitorohera umwana guhita amenyera ibyo bintu umukorera ariko buhoro buhoro aramenyera akabasha no kubyikorera ubwe.

Ikindi kandi umwana atangira gukoresha umuti w’amenyo guhera ku myaka ibiri, kuko ari bwo aba ashobora kuba yacira ntawumire, agakoresha umuti wagenewe abana n’uburoso bw’amenyo bujyanye n’ikigero cye.

Uburoso bw’umwana muto bugomba kuba ari buto bukwirwa mu kanwa ke kandi bufite ubwoya bworoshye ku buryo butamukomeretsa.

Ni byiza ko umwana yoza amenyo buri gihe amaze kurya na mbere yo kuryama.

Uburoso bw’umwana bugomba guhindurwa nibura inshuro 4 cyangwa 5 mu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages