Umwana iyo bamutwite, mu gihe cy’ibyumweru 30, ni ukuvuga mu mezi arindwi n’igice, atangira kumva imvugo ya nyina, akaba yakumva n’indirimbo zicurangwa hafi ya mama we.
Ubushakashatsi bwakozwe ku banyamerika n’abo muri Suwedi mu gitabo Acta Paediatrica, bugaragaza ko umwana uri munda yumva imvugo ya nyina.
Bavuga ko iyo umwana akimara kuvuka, aba azi neza imvugo ya nyina, akamenya kuyitandukanya n’andi majwi y’abo asanze ku Isi.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 40 bakimara kuvuka, mu kumenya amajwi ya ba Mama wabo, bwagaragaje ko aba bana bumva neza amajwi bakamenya niba ari ururimi rw’ababyeyi babo cyangwa niba ari urundi rw’amahanga rutari urw’ababyeyi babo. Babashije gutandukanya amajwi bumvaga mu gihe bari babatwite n’ay’abandi bantu, bamenya aya ba nyina bababyara.
Dr Christine Moon wakoze ubu bushakashatsi, avuga ko iyo umwana ari munda ya nyina, mu byumweru 30 ibice bye byo kumva bitangira gukora neza, umwana akabasha kumva nyina avuga…
Ubundi bushakashatsi bwakozwe, bwatangaje ko umwana abasha kumva indirimbo, yavuka akabasha kumva interuro yose y’indirimbo.



















TANGA IGITEKEREZO