00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku Isi abagera hafi kuri miliyoni n’igice bahitanwe n’igituntu

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 March 2013 saa 11:22
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko mu mwaka wa 2012 ku Isi abantu bagera hafi kuri miliyoni icyenda barwaye igituntu, muri bo abakabakaba miliyoni imwe n’igice bahitanwe na cyo.
RBC itangaza ko mu myaka 5 ishize hari intera ishimishije u Rwanda ryagezeho mu kugabanya umubare w’abarwaye n’abandura igituntu.
Dr Kayumba Pierre Claver, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, atangaza ko mu mwaka wa 2008 abarwayi b’igituntu mu Rwanda bari 7841, bagiye baganuka kugeza aho mu (…)

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko mu mwaka wa 2012 ku Isi abantu bagera hafi kuri miliyoni icyenda barwaye igituntu, muri bo abakabakaba miliyoni imwe n’igice bahitanwe na cyo.

RBC itangaza ko mu myaka 5 ishize hari intera ishimishije u Rwanda ryagezeho mu kugabanya umubare w’abarwaye n’abandura igituntu.

Dr Kayumba Pierre Claver, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, atangaza ko mu mwaka wa 2008 abarwayi b’igituntu mu Rwanda bari 7841, bagiye baganuka kugeza aho mu 2012 bari 6207. Abarwayi bavuwe mu 2007 basaga 86% na ho 2011 abasaga 89% bakize neza.

Mu rwego rwo guhashya indwara y’igituntu, hashyizweho abakangurambaga b’ubuzima bakurikirana abantu mu midugudu yose y’igihugu. Abakangurambaga b’ubuzima babashishikariza abantu kugana kwa muganga igihe cyose bafashwe n’inkorora kandi bakisuzumisha neza.

Ubu harakorwa ubukangurambaga mu kwirinda igituntu ku nsanganyamatsiko, igira iti “Duce igituntu burundu twisuzumisha vuba.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages