00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

51% by’abakora uburaya mu Rwanda banduye SIDA

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 3 September 2012 saa 02:23
Yasuwe :

Ikigo cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC ( Rwanda Biomedical Center) kimaze gushyira ahagarara raporo yerekana ko 51% z’abagore bakora ingeso y’uburaya banduye agakoko gatera Sida. Ibi biteye impungenge kuko bishobora kwongera ubwandu ku kigereranyo cya 46%, nk’uko iyo raporo ibitangaza.
Amakuru dukesha ORINFOR, avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda ifatanaije n’abafatanyabikorwa bayo bashyize ingufu nyinshi muri gahunda yo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Sida, butabuza ukwiyongera (…)

Ikigo cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC ( Rwanda Biomedical Center) kimaze gushyira ahagarara raporo yerekana ko 51% z’abagore bakora ingeso y’uburaya banduye agakoko gatera Sida. Ibi biteye impungenge kuko bishobora kwongera ubwandu ku kigereranyo cya 46%, nk’uko iyo raporo ibitangaza.

Amakuru dukesha ORINFOR, avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda ifatanaije n’abafatanyabikorwa bayo bashyize ingufu nyinshi muri gahunda yo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Sida, butabuza ukwiyongera kwayo. Mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abagore bakora uburaya mu Murenge wa Byishyura, batangaza ko babiterwa n’agahato bashyirwaho n’abo bagirana imibonana mpuzabitsina.

Bavuga ko abo bakorana imibonano mpuzabitsina babahatira kuyikora batikingiye kuko bavuga ko baba babishyuye. Bagira bati “ Hari igihe umukiriya ashaka kugabanya ikiguzi iyo nshatse ko dukoresha agakingirizo. Bitewe n’ibyo mba nkeneye bituma nemera ibyo ashaka n’ubwo bwose mba ntabishaka”.

Abakora uburaya bazi akamaro ko gukoresha agakingirizo, ariko bafite ingorane yo kuvuga “oya” kubera ubuzima barimo, umugore utarashatse ko izina rye ritangazwa, yagize ati “ Ni gute wakwigizayo umukiriya igihe abana badafite ibyo kurya, nta mahitamo mba mfite ngomba gukurikiza ubushake bwe”.

Bamwe mu bagabo baganiriye n’Itangazamakuru bavuga ko hari bamwe bafite koko iyo myumvire mibi. Abandi bo bavuga ko bajya gushaka indaya kuko bakeneye kunezerwa, kuko abagore babo batabanezeza uko bashaka. Bavuga ko gukoresha agakingirizo, birutwa no kutajyayo.

Vestine Mutarabayire Wibabara, ushinzwe kurwanya SIDA mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Abaturage UNFPA(United Nations Fund for Population Activities), avuga ko bakangurira abantu ikoreshwa ry’agakingirizo no gufasha indaya kugira imyunvire yatuma bashobora kumvikana n’ abo bakorana imibonana mpuzabitsinda mu ikoreshwa ry’agakingirizo.

Umwe mu ndaya zabonye inkunga ya UNFPA avuga ko nubwo bwose ataretse iyo ngeso, ariko yashoboye kwemeza abakiriya be ikoreshwa ry’agakingirizo mu rwego rwo kugabanaya ingaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages