Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri kaminuza ya Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bwagaragaje ko kanseri y’ibere yagiye yiyongera cyane ku bagore bari munsi y’imyaka 40 kuva mu mwaka wa 1976.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa votre risque de cancer agaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’i Washington muri Lata Zunze Ubumwe za Amerika buvuga ko kanseri y’ibere yiyongera cyane mu bagore bari munsi y’imyaka 40.
Ibi byagaragaye nyuma yo kugereranya ubukana bw’iyi ndwara mu bagore bafite hagati y’imyaka 25 kugeza kuri 39 kuva mu mwaka wa 1976 kugeza mu 2009.
Izi mpuguke zasanze umubare w’abarwara kanseri y’ibere warikubye kabiri, ikaba ari imwe mu ziteye inkeke hirya no hino ku isi, kuko nko muri Amerika aba bashakashatsi bavuga ko abashobora kuyikira ari bo bake kandi na bwo bigaterwa n’igihe bayivurije.
Dr Rebecca Johnson wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko umugore umwe ku 173 aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ibere mbere y’imyaka 40 y’amavuko.
Ibi bigaterwa n’uko muri iyi myaka abagore benshi batangira kwiyongera ibiro cyane kandi ngo ntibitabire no gukora imyitozo ngororamubiri.
Muri iyi myaka kandi hatangira kuba imikorere idasanzwe y’imwe mu misemburo igize umugore, bikaba byanaturuka ku mirire, aho batunga agatoki bimwe mu biribwa birimo n’inyama zitukura.
Ku miryango ifite umuntu warwaye kanseri bagomba kuba maso no kugana abaganga bakabakurikirana, bitewe n’uko ari indwara y’uruhererekane.



















TANGA IGITEKEREZO