00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 7 babazwe umutima bavuye mu Buhinde

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 10 April 2013 saa 06:22
Yasuwe :

Abana barindwi bari bakomerewe n’indwara y’umutima, ku mugoroba wo kuwa 9 Mata bagarutse i Kigali bavuye kuvurirwa mu Buhinde.
Ndoba Mugunga wo muri Rotary Rwanda, yavuze ko mu bana cumi na batanu bagomba kubagwa, umunani basigaye bazagenda vuba, umwe muri bo w’amezi atatu azajyanwa kuvuzwa iyi ndwara imukomereye mu cyumweru gitaha.
Ministeri y’ubuzima yabishyuriye amatiki, na ho Rotary Rwanda na Rotary y’u Buhinde babitaho mu kubakurikirana no kubavuza aho bavurizwaga bamaze (…)

Abana barindwi bari bakomerewe n’indwara y’umutima, ku mugoroba wo kuwa 9 Mata bagarutse i Kigali bavuye kuvurirwa mu Buhinde.

Ndoba Mugunga wo muri Rotary Rwanda, yavuze ko mu bana cumi na batanu bagomba kubagwa, umunani basigaye bazagenda vuba, umwe muri bo w’amezi atatu azajyanwa kuvuzwa iyi ndwara imukomereye mu cyumweru gitaha.

Ministeri y’ubuzima yabishyuriye amatiki, na ho Rotary Rwanda na Rotary y’u Buhinde babitaho mu kubakurikirana no kubavuza aho bavurizwaga bamaze ibyumeru bitatu.

Nshuti Olivier w’imyaka 13 uvuka mu Bisesero, yigaga mu mwaka wa gatanu, ubu burwayi bwamufatanyije n’ishuri, avuga ko abona azasubira kwishuri nyuma yo kubagwa afite imbaraga. Ati ”mbere narazungeraga, nkagira isereri ariko byarakize.”

Nshimiyimana Joas umwe muri aba bana w’imyaka 20 uvuka mu karere ka Ruhango, yagize ati ”mbere numvaga umutima udakora neza, ugatera cyane, ubundi ugatera buhoro nkacika intege, ariko ubu bamaze kumbaga byaroroshye nizeye ko nzakira neza.”

Josiane Uwiringiyimana umubyeyi w’umwana w’umwaka n’amezi arindwi wari wajyanwe kuvuzwa mu Buhinde, yatangarije IGIHE ko anezerewe kongera kubona umwana we baramuvuye, avuga ko ashima Leta y’u Rwanda yabafashije kuvuza aba bana.

Dr Mucumbitsi Joseph ushinzwe ishami ry’indwara y’umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, yavuze ko mu gihe cya vuba ubu buvizi buzaba bukorwa muri ibyo bitaro, bityo hakomeze kwitabwa ku barwaye indwara y’umutima mu gihugu.

Dr Ndagijimana Uziel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko iki gikorwa cyo kubaga abana barwaye indwara y’umutima ikomeye kizakorwa ku bana 15.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye na Rotary Rwanda na Rotary y’u Buhinde na Minisiteri y’Ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages