00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu bakosora ibizamini muri Riviera bibasiwe n’indwara yo ’gucibwamo’

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 December 2012 saa 03:11
Yasuwe :

Abarimu bakosora ibizamini bya Leta Geo- Phyisique ndetse na Geo- Economie mu cyiciro rusange (Tronc-commun) bakosorera mu ishuri rya Riviera High School, bibasiwe n’indwara y’impiswi bamwe bita ’gucibwamo’ abandi bakayita ’kwirukanka’, hamwe no kuribwa mu nda.
Iyi ndwara ngo yatangiye kwigaragaza muri iri shuri ahagana mu saa saba z’ijoro ryacyeye ku wa gatatu Ukuboza 2012 (1:00 A.M), ubwo umurongo wabaga muremure ku bwiherero bw’iri shuri ndetse bamwe bagatangira kugana mu nzu (…)

Abarimu bakosora ibizamini bya Leta Geo- Phyisique ndetse na Geo- Economie mu cyiciro rusange (Tronc-commun) bakosorera mu ishuri rya Riviera High School, bibasiwe n’indwara y’impiswi bamwe bita ’gucibwamo’ abandi bakayita ’kwirukanka’, hamwe no kuribwa mu nda.

Iyi ndwara ngo yatangiye kwigaragaza muri iri shuri ahagana mu saa saba z’ijoro ryacyeye ku wa gatatu Ukuboza 2012 (1:00 A.M), ubwo umurongo wabaga muremure ku bwiherero bw’iri shuri ndetse bamwe bagatangira kugana mu nzu icumbikira abarwayi y’iri shuri.

Ubwo twageraga muri iki kigo aho aba barimu bakosorera, twasanze umurongo w’abinjira kwa muganga ukiri muremure; umuganga ari na ko abiyama ababwira ko yakira babiri barembye cyane.

Mu buhamya twahawe n’umwe mu bari baje kwivuza yatubwiye ko yafashwe no kuribwa mu nda ahagana saa saba z’ijoro, abanza kwihagararaho ariko nyuma ngo biramunanira.

Aha bamwe mu bafashwe n'iyi ndwara bari ku murongo bategereje kuvurwa

Nyuma uyu mwarimu ngo yaje gusohoka ajya kuri W.C, agezeyo atangazwa n’uko asanze ari ugutonda umurongo.
Abagabo bakektse ko ari bo bonyine bagize ibi bibazo, ariko ngo babajije aho abagore barara basanga na bo ari uko.

Kugeza ubu aba barezi barakeka ko bashobora kuba baragaburiwe inyama zipfuye cyangwa amavuta yarangije igihe ku manywa yo kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012.

Ikosora ryo ntiryigeze rihagarara, akazi kakaba kakomeje abarwaye na bo bakajyanwa kwa muganga. Amakuru dukesha aba barimu ni uko abagera kuri batandatu bamaze kugera kwa muganga.

Riviera ni ishuri ubusanzwe ryujuje ibyangombwa, gusa aba barimu bavuga ko haba ingeso yo kubagaburira inyama zimaze igihe kinini muri Filigo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages