00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga miliyoni 350 bafite ibyago byo guhuma ku isi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 October 2012 saa 03:41
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) mu bikorwa bitegura Umunsi Mpuzamahanga ku buzima bw’amaso wizihizwa ku itariki ya 11 Ukwakira 2012, uvuga ko umubare munini w’abatuye isi wungarijwe n’indwara z’amaso zishobora no gutuma bahuma.
OMS itangaza imibare igaragara ku isi y’abafite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso bagera kuri miliyoni 350, ariko ikaba yarateguye ingamba mu kubavura no kubagezaho imiti, ari na ko irwanya n’izindi ndwara zifitanye isano n’ubuhumyi.
Mu kwizihiza uyu (…)

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wita ku buzima bw’amaso, wizihizwa basobanura ibyiza byo kwita ku maso, bakareba ibibazo byagaragaye mu burwayi bw’amaso n’uburyo abatabona bakwiye kwitabwaho.

OMS ivuga ko abakunze kwibasirwa n’indwara z’ubuhumyi ari abafite imyaka 50 kuzamura. Mu barwara iyi ndwara, OMS itangaza ko abantu bose bativuriza igihe indwara igitangira, nyuma uburwayi bwabo bugafata indi ntera.

OMS itangaza ko umunsi mpuzamahanga ku buzima bw’amaso ugendana no gukangurira abantu kwirinda icyabatera ubuhumyi. Ivuga ko yafashe ingamba zo kurwanya ubuhumyi burundu, aho mu cyerekezo 2020 nta muntu wagakwiye kuzaba ahura n uburwayi bw’amaso.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko yibanda ku kugirira isuku amaso no kwita ku buzima bwayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages