Nyampinga Yvonne w’imyaka 28, afite uburwayi bw’impyiko kuva mu 1994. We na musaza we Ayindimwe Augustin umurwaje, baratabaza bavuga ko hakenewe nibura miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ajye kuvurizwa mu Buhinde mu gihe ubu arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faycal.
Mu kiganiro twagiranye na Nyampinga Yvonne, yavuze ko ubu icyo akeneye ari ubufasha bwo kujya kwivuriza (kwibagisha impyiko) mu Buhinde, kuko buri kwezi asabwa kunywa imiti imworohereza ihagaze mu bihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda ubu akaba nta bushobozi agifite.
Nyampinga arwaye iyi ndwara kuva mu mwaka w’1994.
Abahanzi ba Gospel mu gitaramo cyo kumufasha
Bitewe n’ubushobozi buke, umuryango wa Nyampinga Yvonne wagaragarije abahanzi bahimbaza Imana, byatumye bemera inkunga yabo mu gukora igiterane amafaranga azakivamo akazamufasha kujya kwivuza.
Abahanzi Gaby Kamanzi, Theo Bose Babireba, Lilliane Kabaganza, Aime Uwimana, Goreth, Serge, Rose, Patrick Nyamitari n’abandi, bazakora igiterane kizaba tariki ya 14 Ukuboza 2012, i Kigali ku Kimisagara kuri Maison Des Jeunes, kwinjira bikazaba ari amafaranga 2000 ku bakuru n’igihumbi ku bana.
Ku bifuza konti za Banki batangiraho inkunga, bayishyira kuri konti ya Banki y’Abaturage (BPR): 403-3699475-11; KCB: 4401376897; B.K: 00059652987248; DUTERIMBERE: 1070852. Wanamufasha binyujijwe kuri telefoni zabo bagendana ari zo 0727937039, 0783721079 cyangwa 0783728320.



















TANGA IGITEKEREZO