00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bafite abana barwaye “Autisme ” mu Rwanda bateguriwe amahugurwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 February 2015 saa 12:09
Yasuwe :

Autisme ni uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bijyanye n’ibibazo byo kwisanga mu muryango ndetse no gutinda kuvuga bijyana n’ubufura ku mwana ukiri muto. Ababyeyi bafite abana bavukanye ikibazo nk’iki, barasabwa kubitaho no kutabaha akato kuko iyo bitaweho hakiri kare ubu burwayi bubaviramo kuba akarande.

Bamwe mu bagize imiryango myinshi hari ubwo bakeka ko kuba umwana yavuka agatinda kuvuga ari ibisanzwe, ariko abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ari uburwayi buzwi ku izina rya "autisme."

Kwita ku bana bafite ikibazo cy’imyitwarire, ari byo bita mu gifaransa (troubles de comportements, Interactions sociales et communications/ autisme) bisaba umubyeyi kuba afite ubumenyi bwihariye yahawe n’inzobere kuri ubu burwayi.

Guhera tariki ya 23 kugera ku ya 27 Gashyantare Ikigo “Autisme Rwanda” cyateguriye ababyeyi babyaye abana barwaye ubu burwayi amahugurwa, bazigiramo ibintu bitandukanye bijyanye n’uburyo kubitaho, batabahutaza kuko bishobora kubasubiza inyuma kurusha uko bari bameze.

Ababyeyi bafite abana bavukanye iki kibazo batangye guhugurwa

Rosine Kamagaju Umuyobozi w’iki kigo, yagize ati “Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi kugira ngo umwana wavukanye indwara ya “Autisme” ashobore guhindura imyitwarire.”

Kamagaju akomeza avuga ko ubu burwayi butangira kugaragara umwana agize imyaka ibiri y’amavuko, aho agaragaza kudindira kw’imikorere y’umubiri.

Ati “Usanga abana benshi bakivukana ariko ababyeyi ntibabimenye, ahubwo bakaba bagira ngo umwana arasuzugura, cyangwa se bagakeka ko afite ubundi burwayi. Nubwo “Autisme” idakira, iyo umuntu yitaweho kare hari impinduka zigaragara. I Burayi hari abacungamari bafite ibyo bibazo, hari abandika ibitabo… ni kimwe n’uko mu buzima busanzwe umuntu ashobora kuba afite inenge runaka ariko ntimubuze kubaho mu buzima busanzwe.”

Marie Grace Nirere, ni umubyeyi ufite umwana wavukanye iki kibazo; avuga ko bigoye kwita kuri uyu mwana iyo utaramenya autisme icyo ari cyo.

Rosine Kamagaju

Ati “ Umwana wanjye w’umuhungu ufite imyaka ibiri n’amezi icyenda, yavukanye iki kibazo, nabibwiwe n’abaganga ntiwapfa kubimenya, kuko njye sinari nzi ikibazo afite icyo ari cyo. Guhugurwa n’inzobere bituma tumenya uburyo dukwiriye gufatamo umwana, kuko kumurera bitandukanye n’uko umuntu arera umwana udafite ikibazo, we usanga yiriza, akigunga, mbese ukabona ko hari icyo abura.”

Mu kwezi kwa Kanama 2014, ni bwo Kamagaju yashinze “Autisme Rwanda”, kuri ubu kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana 15 kubera ikibazo cy’amikoro.

Bamwe muri aba bana kuri ubu bakaba bagaragaza impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi, ugereranyije n’uko bari bameze bataraza muri iki kigo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages