Ubushakashatsi bwagaragaje ko 37% by’abagore bapfa babyara baba bafite aho bahurira no kuba barabyaye babazwe, ari yo mpamvu bagirwa inama yo kwemera kubyara neza batabazwe mu gihe muganga atafashe icyemezo cy’uko babyara babazwe.
Kuva mu 2012, ababyeyi babyara babazwe bari kuri 12% mu gihe ubu bamaze kwiyongera ku gipimo kiri kuri 23%.
Harimo ababagwa biturutse ku cyemezo cya muganga bitewe n’ibibazo basanganywe, hakabamo n’umubare muto w’abihitiramo ubwabo kubyara babazwe kubera impamvu zirimo gutinya kuribwa n’ibise mu gihe bategereje kubyara.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, yagiriye inama abagore batwite kwirinda kwihutira gusaba ko babagwa bidaturutse ku cyemezo cya muganga, ngo kuko bibakururira ibyago byinshi mu buzima bwabo mu gihe batwite, bagiye kubyara na nyuma yo kubyara.
Yagize ati "Iki ni ikibazo gikomeye cyane kandi bamwe ntibabizi. Umubyeyi aza kubyara, we ubwe akisabira muganga kubagwa. Abenshi batinya urugendo banyuramo bategereje kubyara (kuribwa n’ibise), hari n’abibwira ko ari ubusirimu ariko si byo kuko kubyara ubazwe bishyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga gakomeye mu gihe atwite, abyara na nyuma yaho ndetse n’izindi nda asama nyuma yaho akenshi azigiraho ibibazo byinshi."
Akomeza kandi asaba ababyeyi baba bafite ibibazo byo kuba barabyaye babazwe bagasama indi nda nyuma yaho, cyangwa baramenyeshejwe na muganga ko bazabyara babazwe, ko bajya bubahiriza inama z’abaganga kuko iyo batabyubahirije bagera ku bitaro barembye, bamwe bikabaviramo guturika umura, abandi bagapfa.
Yagize ati "Abenshi mu babyeyi batugana baje kubyara usanga batinda kutugeraho, tukabakira bamaze kugira ibibazo bikomeye, ku buryo kubitaho bigorana, aho 85,4% by’ababyara bari bubagwe baba bafite ibibazo bikomeye bishobora kubashyira mu kaga."
"Harimo abaturika umura, ubuvuzi bwabo bukagorana cyane, yewe harimo n’abo biviramo urupfu. Ni yo mpamvu tubasaba kubahiriza inama ya muganga, bakagera ku bitaro hakiri kare, bagakurikiranwa aho gutegereza kugwirirwa n’ibyo bibazo, mu gihe atwite, abyara na nyuma yo kubyara."
Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1) iteganya ko impfu z’abagore n’abana bakivuka zizagabanuka, abagore 210 mu 100.000 bapfaga babyara mu 2013/2014 bakagera ku 126 mu 100.000 mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!