Aya mahugurwa agamije kwimakaza ubuvuzi bw’amenyo bugezweho bayahawe ku wa 13-14 Mutarama 2018, ku bufatanye n’ikigo cyo muri Uganda cyitwa Pan Dental Surgery Ltd.
Inzobere mu kuvura amenyo akaba n’Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amenyo kuri Legacy Clinic, Dr. Moses Isyagi, yabwiye IGIHE ko amahugurwa yitabirewe n’abiga ubuvuzi bw’amenyo, abaganga n’inzobere mu kuyavura basaga 44, baturutse ku mavuriro atandukanye yo mu Rwanda n’ahandi.
Yongeye ati “Turi kubahugura uburyo bwo kuvura amenyo bugezweho, bwifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gutanga ibisubizo ku barwayi baza kuyivuza.”
Bumwe mu buryo bahuguwe, harimo ubwo gusimbuza ayakutse bitewe n’impanuka cyangwa ubundi burwayi, hakoreshejwe imashini igezweho yitwa CAD/CAM, aho muganga w’amenyo ashobora kuyifashisha mu gukorera umurwayi insimburangingo zayo mu gihe cy’iminota itarenze 45 mu gihe ubusanzwe byatwaraga iminsi igera kuri itanu, igahita isohora ayo menyo bitewe n’uko uyashaka abyifuza.
Inzobere mu kuvura amenyo, kuyahoma no kuyaringaniza yo mu Buhinde ikora kuri ibyo bitaro, akaba n’umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, Dr. Dona Sanju, yashimiye Legacy Clinic ko mahugurwa yabahaye.
Yagize ati “Ni ubumenyi bushimishije dukuye muri aya mahugurwa. Agamije kongerera ubushobozi abavuzi b’amenyo. Bizadufasha nk’abavuzi bayo mu gihe kiri imbere mu bintu bitandukanye nko gukoresha CAD/CAM.” Dr. Dona yakomeje asaba abantu kujya kwisuzumisha amenyo hakiri kare.
Ndayisenga Gilbert nawe uvurira kuri Legacy Clinic, yavuze ko uburyo bushya bahuguwemo bugiye koroshya akazi n’abarwayi bagahabwa serivisi zihuta.



















TANGA IGITEKEREZO