00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga b’Abashinwa batangiye gufasha amavuriro yo mu Rwanda kuvura indwara ya Hernia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2023 saa 01:55
Yasuwe :

Inzobere z’abaganga bavuye mu Bushinwa zatangiye gutanga umusanzu mu mavuriro atandukanye mu Rwanda, mu kuvura indwara ya Hernia ikunze kuzahaza benshi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, aba baganga bagiye mu bigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Kibungo, gufasha kuvura indwara ya Hernia.

Ibimenyetso bya Hernia ni ukubyimba mu mayasha ndetse bishobora no kugera ku myanya ndagatsina, kubabara cyangwa kumva mu mayasha haremereye.

Iyi ndwara kandi irangwa no kubyimba inda, kuruka, kubabara cyane, kugira impatwe ndetse no kuba gusura biba bitagishobotse nk’uko byari bisanzwe.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda 7.01% by’abagabo bafite iyi ndwara mu gihe 22.2% aribo babashije kuvurwa. Inzobere zigaragaza ko gutinda kwivuza iyo ndwara bigira ingaruka ku murwayi.

Inzobere z’abaganga bo mu Bushinwa zatangiye kuzenguruka mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda bafasha abaganga b’abanyarwanda kuvura Hernia. Binyura mu gutanga imiti, kubaga no guhugura abaturage kugira ngo bagire ubumenyi kuri iyi ndwara.

Mu bitaro aba baganga banyuramo, bahamara iminsi ari nako batanga umusanzu mu kuvura izindi ndwara zaba izo mu mubiri imbere, iz’abagore, ibijyanye n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu bitaro bya Gikongoro, izi nzobere zizakomereza mu bitaro bya Masaka no mu nkengero zabyo batanga ubuvuzi ku bantu basaga 200 bafite indwara ya Hernia no kuba ibikoresho ku buntu.

Kugeza ubu indwara ya Hernia irimo amoko atandukanye ari yo Inguinal Hernia ikunze kwibasira imyanya myibarukiro y’abagabo, Femoral Hernia ifata abagore bakuze, Umbilical Hernia ifata umukondo.

Byitezwe ko kandi izi nzobere zizahugura abaganga batandukanye mu Rwanda barimo ababaga abarwayi, abatera ikinya, ababyaza n’abandi.

Hashize imyaka isaga 40 u Bushinwa bwohereza mu Rwanda abaganga baza gutanga ubuvuzi no guhugura bagenzi babo bo mu Rwanda. Icyiciro kiri mu Rwanda kuri ubu ni icya 23 cyaturutse mu ntara ya Inner Mongolia ibarizwa mu Majyaruguru y’u Bushinwa.

Aba baganga baza bitwaje ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura
Izo nzobere zatanze ubuvuzi mu kubaga indwara zitandukanye
Hatanzwe ubuvuzi mu nzego zitandukanye
Buri mwaka u Bushinwa bwohereza mu Rwanda inzobere z'abaganga bafasha mu kuvura no guhugura bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages