00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri miliyari ku Isi bashobora kwicwa no kunywa itabi mu kinyejana cya 21

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 June 2015 saa 10:31
Yasuwe :

Inyigo yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima(WHO) igaragaza ko nibura abagera kuri miliyari imwe ku Isi bashobora kwicwa n’ingaruka zo kunywa itabi muri iki kinyejana cya 21.

Uyu muryango uvuga ko kunywa itabi biri ku muvuduko wo hejuru ndetse bikomeje ku gipimo biriho cyangwa bikiyongera, abicwa n’ingaruka zo kunywa itabi bazava kuri miliyoni 100 bapfuye mu kinyejana cya 20 bakagera kuri miliyari mu kinyejana cya 21.

Itabi ni imwe mu mpamvu nyamukuru itera indwara karande nka kanseri, indwara z’ibihaha n’umutima. Ibihugu byinshi byashyizeho amabwiriza yo guhagarika kwamamaza itabi no kugenzura abarigura n’abarikoresha ndetse n’aho barinywera.

Guca ubucuruzi butemewe bw’itabi n’ibirikomokaho bishobora kongera miliyari 31 z’amadorali y’Amerika ku misoro ibihugu byinjizaga buri mwaka, bikarengera ubuzima, bigafasha kurandura ibyaha biterwa no kunywa itabi ritemewe n’amategeko.

Kunywa itabi n’ibirikomokaho bitagenzuwe bizica nibura miliyoni umunani buri mwaka kugeza mu 2030. Aho abarenga 80% bazaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu bintu bisaga 400 bigize itabi, 250 byangiza ubuzima naho 50 bigatera kanseri. Mu 2004 imfu zisaga 28% z’abana bazize kunywa itabi ryiryiganano, aho 40% byabo nibura bari bafite umubyeyi unywa itabi. Muri rusange iri tabi ryica abagera ku bihumbi 600 buri mwaka.

Kugeza ubu 80% by’ibihugu byasinye amasezerano yo guhagarika amatangazo yamamaza itabi no gushyiraho amabwiriza agenga imikoreshereze yaryo.
Impuzandengo y’igiciro cy’itabi yiyongereyeho nibura 150% mu myaka itanu ishize, ibihugu bikaba bisabwa kurengera ubuzima bigabanya iki gipimo kugeza kuri 75 na 85%.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwagaragaje ko 7.5% by’Abanyarwanda banywa itabi. Ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nirwo rufite bake.

Igihugu cy’Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere gikora kikananywa itabi ryinshi ku Isi. Abasaga miliyoni 300 banywa itabi muri iki gihugu, 28% ni abakuze barimo abasaga kimwe cya kabiri b’abagabo.

Mu Bushinwa nta tegeko ry’igihugu rigena imikoreshereze y’itabi rihaba ariko bwemeye gukurikiza iry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages