00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri miliyoni mu Rwanda bafite ikibazo cyo kutumva neza

Yanditswe na

Niyomwungeri Cyprien

Kuya 4 March 2015 saa 07:59
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri miliyoni batakaje ubushobozi bwo kumva, kimwe no ku isi hose urubyiruko ruza imbere mu bafite icyo kibazo bitewe n’ urusaku ruturuka ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga no gukunda ibigezweho.

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga ku nshuro ya kabiri Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’ugutwi ku wa Kabiri tariki 3 Werurwe , urugaga rw’abaganga bavura indwara zo mu matwi, umuhogo no mu mazuru bo mu Rwanda batangaje ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2009 basanze abagera kuri miliyoni mu Rwanda bafite ikibazo cyo kutumva neza.

Dr Protais Munyarugamba ukuriye Urugaga rw’Abaganga Bavura Indwara zo mu matwi, umuhogo no mu mazuru bo mu Rwanda, yavuze ko biteye impungenge cyane kuko abantu barimo gutakaza kumva mu buryo butavurwa keretse kubaha insimburangingo.

Ati ’’Ibyinshi mu bitera abantu gutakaza kumva biravurwa bigakira, ariko uwabitewe n’urusaku ntibikira kereka iyo ahawe insimburangingo zimufasha kumva.’’

Inama nkuru y’abafite ubumuga mu Rwanda itangaza ko 2% ari bo bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ubwiyongere bwabo bukaba buteye impungenge kuko kubabonera insimburangingo bigoye. Bivugwa ko kugeza ubu insimburangingo z’amatwi yombi zigura amfaranga y’u Rwanda ibihumbi 545.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ’’Kumva mu buryo budafite ingaruka ku matwi ” Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibi byagerwaho hagabanywa urusaku rwo gucuranga nibura 60%, kwirinda kuba ahasakuza igihe kinini, no kwisuzumisha.”

OMS na yo yemeza ko 5.3% by’abatuye Isi ( basaga miliyoni 360) babana n’ubumuga bwo gutakaza kumva, kandi ko umubare munini wabo ari urubyiruko.

OMS ivuga ko urubyiruko rwibasiwe cyane bitewe no kumva radiyo, umuziki, n’indirimbo mu buryo bukabije kimwe no kuba ahantu hasakuza cyane nko mu bitaramo,imyidagaduro n’imikino ngororangingo.

Ubu bushakashatsi buvuga ko ubwiyongere bukabije, kuburyo hitezwe ko muri 2030 indwara zo kutumva zizaba ziri ku mwanya wa karindwi mu ndwara z’ingutu isi irwana nazo.

Bamwe bakiri urubyiruko baganiriye na IGIHE bahamya ibyo OMS ivuga, kuko nabo ngo ingaruka bazumva cyane cyane iyo bamaze umwanya bumva imiziki n’ibindi bifite urusaku ruri hejuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages