Babitangarije mu karere ka Rubavu, ahizirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo kuwanya imbasa ku wa 27 Ukwakira 2023.
Uhereye igihe umurwayi wa nyuma w’imbasa aherukira kugaragara mu Rwanda, imyaka 30 irashize kuko uwo murwayi yabonetse mu bitaro bya Bushenge mu 1993.
Nyuma y’uko iki cyorezo cyacitse muri Amerika ariko kikaba kikigaragara hamwe na hamwe mu bihugu byo muri Afurika nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi, mu Rwanda hashyizweho gahunda yo gukingira abana bose bari munsi y’imyaka itandatu.
Ni igikorwa cyakozwe n’Abajyanama b’Ubuzima mu turere twose aho bakingiraga abana babasanze mu ngo. Urukingo rwa mbere rwatanzwe muri Nyakanga urwa kabiri rutangwa muri Nzeri.
Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya ibyorezo, Rwagasore Edson yavuze ko bahisemo kwizihiriza mu karere ka Rubavu, Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imbasa kuko aka karere gakora ku mupaka wa RDC no kugashimira ko karengeje 100% mu gukingira abana imbasa.
Ati “Mu gihugu hose abana bakingiwe imbasa ni 97%, turashaka ko abajyanama b’ubuzima bakomeza bakadufasha mu gihugu hose tukagera 100%”.
Imbasa iterwa n’agakoko gakwirakwira bitewe n’umwanda. Umurwayi w’imbasa iyo atamenyekanye kare ngo avurwe, imbasa imutera ubumuga budakira.
Dr Majyambere Jean Paul, ushinzwe gahunda yihariye yo kurwanya imbasa mu muryango Rotary International, yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 uru rukingo ruvumbuwe, uyu mubare waragabanutse ku buryo abo imbasa yateraga ubumuga ku mwaka bari abantu icumi. Dukomeze guharanira ubuzima buzira imbasa”.
Mariam Uwase, Umujyanama w’Ubuzima wo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu yavuze ko icyatumye babasha kugera ku 100% mu gukingira abana imbasa ari uko umubyeyi bageragaho bagasanga atarumva neza akamaro ko gukingiza imbasa bamwigishaga.
Ati “Twabyakiriye neza cyane kuba twararengeje 100% mu gukingira imbasa kandi byaduteye imbaraga zo gukangurira utundi turere ko natwo dukwiye gushyiramo imbaraga nabo bakagera ku 100%”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, wungirije ushinzwe imbereho y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze nk’abantu bakora ku mupaka, bahora bari maso.
Ati “Iyo bimeze nk’uku akenshi dutanga ibiganiro ku maradiyo ariko tukabinyuza no mu midugudu, abajyanama b’ubuzima bakagerageza kwegera abaturage bakabasobanurira”.
Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihizwa tariki 24 Ukwakira buri mwaka ariko muri uyu mwaka mu Rwanda wizihijwe tariki 27 Ukwakira. Ku rwego mpuzamahanga uyu munsi wizihizwa kuva mu 1960, gusa mu Rwanda watangiye kwizihizwa muri 2014.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!