Ni ubuvuzi Abanyarwanda bajyaga gushaka mu bitaro byo hanze y’igihugu harimo ubwerekeye gusimbuza impyiko, kubaga umutima, ndetse n’ibyerekeye kanseri. Abenshi berekezaga mu Buhinde n’ahandi.
Gusa kuva mu 2023 mu Rwanda hatangiye gahunda yo gutanga serivisi yo gusimbuza impyiko ku Banyarwanda babikeneye, byatumye umwaka wa 2023 usozwa 14 bari babitegereje bazisimburijwe mu Rwanda.
Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yateranye tariki 23-24 Mutarama 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko nta muntu ukeneye gusimburizwa impyiko wongeye koherezwa mu mahanga kuva mu 2023.
Yagize ati “Guhera mu mwaka ushize habaye impinduka ku buryo nk’abajyaga gusimbuza impyiko hanze y’igihugu byakorewe mu Rwanda, nta muntu n’umwe twigeze twohereza gusimbuza impyiko hanze y’igihugu, kuko abagera kuri 14 bari bayikeneye bose bayiherewe hano mu Rwanda.”
“Ntabwo ari ukuvura gusa, ariko baranigisha Abanyarwanda. Abo dukorana baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigisha ariko ku buryo mu myaka itatu dushobora kuzaba dufite Abanyarwanda bashobora kubikora ndetse no mu bindi bitaro bagatangira gusimbuza impyiko. Si ugusimbuza impyiko gusa, hari no kubaga umutima.”
Mu butumwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyize kuri X, kuri iki Cyumweru, tariki 28 Mutarama 2024, byagaragaje ko abantu 18 bari bakeneye gusimburizwa impyiko bamaze kuyihabwa.
Bati “Kugeza uyu munsi, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hamaze kubagwa no gusimburiza impyiko abantu 18 kandi byagenze neza. Abarenga 175 babazwe umutima, barimo abakuru n’abato, kandi igikorwa cyo kubabaga hirya no hino mu gihugu cyagenze neza.”
Iyi mibare igaragaza ko ari abantu bane basimburijwe umutima muri iyi minsi ya vuba.
Muri Gicurasi 2023, ni bwo abantu ba mbere basimburijwe impyiko mu Rwanda. Ubu buvuzi bufatwa nk’uburyo burambye bwo kwita ku barwaye impyiko ndetse imibare igaragaza ko uwasimburijwe impyiko bimugabanyiriza ibyago byo guhitanwa n’iyo ndwara ku gipimo cya 55%.
Mu bantu 137 basimburijwe impyiko muri Ethiopie kuva mu 2015, byagaragaye ko zikora neza ku ijanisha rya 98%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu by’amahanga bigatwara miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ni bimwe mu bikomeye mu karere bitanga serivisi z’ubuvuzi ziri ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitaro birimo byinshi mu bikoresho bigezweho n’abakozi b’inzobere bituma kandi bivuga ko bishyize imbere kwita ku buzima bw’abantu.
Ibi bitaro bitanga serivisi zirimo no kubaga indwara z’umutima ku bana. Kuwa 18 Gashyantare 2023 Umuryango wo muri Israel wita ku ndwara z’umutima zifata abana (Save a Child’s Heart, SACH), wahaye ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, inkunga y’imashini yifashishwa mu kubaga umutima izwi nka ’echo machine".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!