Muri iki gikorwa cyakorewe i Kigali, mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) ku wa 16-17 Kanama 2018, abantu 335 bahabwa udukoresho twunganira amatwi afite ubumuga, turi mu bwoko bugezweho buzwi nka ‘Digital Hearing Aid’.
Umwe mu bavuwe Mukanyonga Margaret, umukecuru wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, wavuwe, yabwiye IGIHE ko yabanje kuziba ugutwi kumwe atinda kwivuza, nyuma yose azibira rimwe.
Yagize ati “Ubu ndumva, ibyo uri kumbwira ndabyumva. Gusa kubera kutabimenyera [utwuma twongera ubushobozi bwo kumva], ndavuga nkumva ndi nko mu kimuga [akabindi] ariko wowe wavuga nkakumva.”
Mukanyonga yavuze ko babanje kumwoza mu matwi nyuma bakamushyiramo utwo dukoresho twunganira amatwi afite ubumuga.
Umuyobozi wa Starkey Hearing Foundation, Bill Austin, yavuze ko kuva akiri umwana yumvaga yishimira kubona hari abantu yafashije akoresheje ubumenyi afite.
Ati “Icyo twakoze ni ukuzana ubumenyi dufite mu gufasha kumva, tukabufashisha ababikeneye. Ndamutse ntabukoresheje ngo mfashe abaturage, naba nkora iki, Naba ndi inde?”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yashimiye ‘Starkey Hearing Foundation’ yafashije abafite ibibazo byo kutumva.
Ati “Ni igikorwa cyo gusuzuma abatumva hamwe no kubaha ubufasha kugira ngo babashe kumva [...] Ni igikorwa rero cyiza cyane dushyigikiye.”
Minisiteri y’Ubuzima yatanze amatangazo kugira ngo buri wese ufite uburwayi bw’amatwi yitabire iki gikorwa cy’Abanyamerika.
Kutivuza ni imwe mu mpamvu zituma uburwayi bw’amatwi bukara bikagera n’aho umuntu atakaza ubushobozi bwo kumva. Hari n’ubwo kandi biba ubumuga buterwa n’indwara nka mugiga.
Hari kandi abantu bakunda kumva mu matwi baribwa bakihutira gushyiramo ibiti batazi ko bishobora kwangiza amatwi. Ibi bishobora gutobora ingoma y’ugutwi bigatuma batongera kumva.
Ibarura riheruka gukorwa mu 2012, ryerekanye ko mu banyarwanda 466,453 bafite ubumuga bangana na 5% by’abaturage bose, 8% byabo bari bafite ibibazo byo kutumva kandi 68% byabo babutewe n’indwara barwaye.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryangaje ko muri uyu mwaka ku Isi yose mu bantu miliyoni 466 bafite ibibazo byo kutumva, abana bangana na miliyoni 33 kandi 90% by’abatumva bose bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.



















TANGA IGITEKEREZO