Ni imyumvire iri mu bantu benshi ariko abahanga mu by’ubuzima berekanye ko igicuri ari indwara itandura, ifite ibiyitera kandi ivurwa igakira ku kigero cyo hejuru.
Igicuri ni indwara y’ubwonko igizwe n’uruhurirane rw’ibimenyetso umuntu agira birimo guta ubwenge, akikubita hasi, akagagara, akazana urufuro mu kanwa, inshuro nyinshi akiruma igice cy’ururimi ndetse akaba ashobora kwirekuriraho umwanda nk’inkari n’umusarani.
Ni indwara ifite uburemere ku buryo kuwa mbere w’icyumweru cya kabiri cya Gashyantare ari umunsi mpuzamahanga wagenewe abarwayi bafite igicuri. Mu Rwanda naho iyi ndwara yibasiye benshi nk’uko imibare y’abayivuje mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/22 yerekana ko barenga ibihumbi 13.
Umuganga w’indwara zifata ibice by'umutwe mu bitaro bya Caraes Ndera, Dr Uwihirwe Polycarpe, asobanura ko igicuri ari indwara ifite inkomoko mu gice cy’ubwonko aho gishobora gufatwa kikagaragaza ibimenyetso ku mubiri inyuma.
Ati “Bitewe n’igice cyafashwe mu bwonko kigaragaza ibimenyetso ariko bishobora kurengaho ibimenyetso bikaba hose ku mubiri kuko cyafashe ubwonko bwose”
Hari igicuri gifata agace gato k’ubwonko n’igifata igice cyose ari nacyo benshi bazi. Iyi ndwara isobanurwa nk’imikorere irenze igipimo gikenewe cy’ubwonko bituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bivuga ko ubwonko bwakoze ku kigero kiri hejuru kirenze icyari gikenewe.
Bavuga ko umuntu afite indwara y’igicuri igihe yagaragaje ibimenyetso nibura inshuro ebyiri mu gihe gitandukanye. Hari ubwo umuntu yagaragaza ibimenyetso byo kugagara ariko ntazongere kubigira, icyo gihe ntabwo aba arwaye igicuri.
Ni uburwayi bushobora gufata umuntu ku myaka iyo ari yo yose, aho 80% y’abafite igicuri ari abari munsi y’imyaka 10 n’abari hejuru y’imyaka 60.
Mu Bwongereza umuntu 1/100 aba afite ibyago byo kurwara igicuri, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika abari hagati ya 25% bashobora kugaragaza igicuri kidafite impamvu izwi.
Dr Uwihirwe avuga ko igicuri akenshi ari indwara iba ifite ibindi bintu iturukaho. Urugero nk’abantu bavutse bafite ubwonko budahagije, budafite ubushobozi bwo kuba bwajyanisha imyaka yabo n’ibikorwa bagaragaza muri sosiyete. Aba nibura 50% baba bafite ibyago byo kugira igicuri.
Abantu bagize impanuka cyangwa ihungabana rifata igice cy’umutwe baba bafite ibyago byo kurwara igicuri gishobora kuza bakirutse cyangwa bikazatwara imyaka. Hari kandi abana bavuka bananiwe.
Ni indwara ihangayikishije mu Rwanda
Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].
Indwara yo mu mutwe iza ku isonga mu zugarije abaturarwanda ni iyitwa ‘Schizophrenia’, indwara yo mu mutwe yeruye [ibisazi], aho abagera ku 35.581 ni ukuvuga 35,9% bagannye ibitaro bayirwaye.
Indwara y’igicuri [Epilepsy] iza ku mwanya wa kabiri, aho abagannye ibitaro bayirwaye bari 13.337 ni ukuvuga 13,8%.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2005 bwagaragaje ko abantu hafi 5% by’abanyarwanda bose nibura bari bafite ibimenyetso by’igicuri. Ni mu gihe ubushakashatsi bwo mu 2017 bwagaragaje ko nibura 4.7% bashobora kuba bafite ibimenyetso by’igicuri.
Nibura abagera kuri 25% mu babashije kugaragara ko bafite igicuri kitazwi inkomoko. Bivuze ko ari igicuri abaganga bashaka impamvu yagiteye bakayibura.
Mu bantu 100 bitazwi impamvu yabateye kugira igicuri, nibura igihe runaka kiragera 40 bagakira abandi 40 baravurwa bahawe imiti itandukanye cyangwa y’inyongera bakageraho bagakira. Ni ukuvuga ko 80% y’abafite igicuri bitazwi impamvu igitera barakira naho 20% bakorerwa byose bikanga bakakimarana ubuzima bwose.
Ibitera igicuri ni ukwangirika k’ubwonko k’umuntu wagize nka ‘stroke’, mugiga, ibibyimba byo mu mutwe, ibibazo bijyanye n’amasano mu miryango kubera uturemangingo.
Igicuri kigaragara bafashe ibizamini by’amaraso, kunyura mu cyuma cyangwa gufotora ubwonko bakabareba imikorere y’ubwonko.
Dr Uwihirwe ati “Iyo umuntu dusanze afite igicuri tukakimuvura mu gihe runaka, hari inshuro dufata ibizamini tukareba ko umuntu nta kibazo afite”.
Igicuri ni indwara itandura kandi ivurwa igakira bitewe n’impamvu yayiteye. Niba ari indwara yatewe n’uko umuntu afite ikibyimba mu mutwe bazakibaga bagikuremo, niba ari indwara yatewe n’impamvu zitazwi hari ijanisha ikiraho.
Icyo wakorera umuntu wafashwe n’igicuri
Akenshi iyo umuntu ufite igicuri kimufashe akagaragaza ibimenyetso birimo kugwa, kugagara, guta urufuzi n’ibindi, hari ibyo abantu baba bakwiye kumukorera n’ibyo bakwirinda.
Mu byo wakorera umuntu ni ukumushyira ahantu hatekanye, kumuryamisha mu buryo atabasha kumira ururimi. Urugero aryamye areba hejuru, biba byoroshye ko ururimi rwasubira inyuma akarumira akabura umwuka akaba yapfa.
Kwirinda kumuzirika. Ni ukureka umurwayi akisanzura niba atera imigeri akabikora ukamurinda ibindi bintu byaba biri aho byamubangamira. Kumushyira ahantu abasha guhumeka, ahari umwuka.
Abantu bagirwa inama yo kwitarura umuntu wafashwe n’igicuri kugira ngo abone umwanya uhagije n’umwuka kandi bakirinda kugira ubwoba no guhangayika.






Ibitekerezo 0