00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwaye igifu basabwe kwitabaza inzobere mu buvuzi hakiri kare

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 28 October 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Nubwo hari abantu bishyizemo ko indwara y’igifu idakira, Inzobere mu kubaga indwara zitandukanye zo mu nda akaba n’umuganga mu ivuriro “Baho Polyclinic”, Dr Isel Amanda Blanco avuga ko indwara zifata igifu zikira iyo umuntu yivuje neza ku muganga ubihugukiwe.

Uyu muganga ukomoka i Guantanamo mu gihugu cya Cuba, avuga ko hari abanywa imiti batabwiwe na muganga n’abivuza ahatizewe neza, ibyo bigatuma badakira.

Agira ati “Benshi mu barwaye igifu bazi ko kidakira, ndetse abandi bakunda kucyivuza nabi bigatuma badakira, ariko iyo wivuje neza muganga agasuzuma icyaguteye uburwayi, nta kabuza no gukira urakira.

Umwe mu barwaye igifu twasanze ku bitaro bya “Baho Polyclinic”; ibitaro biherereye iruhande rwa CHUK, Sibomana Josué wari ugiye kubagwa yatangaje ko iyi ndwara ayimaranye igihe kirekire, ariko yijejwe ko nyuma yo kubagwa n’iyo nzobere (Dr Iser) azahita akira burundu.

Sibomana wemeza ko yaje aturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ngo yazanywe no kwivuza mu Rwanda nyuma yo kuzenguruka mu bitaro byinshi bamuvura ariko bikaba iby’ubusa.

Avuga ko yivuje mu bitaro bitandukanye harimo ibyo muri Uganda, Kenya no mu mavuriro ya Congo ndetse n’ahandi, ariko bikanga.

Ngo yabwiwe ko muri Baho Polyclinic hari inzobere mu kuvura igifu maze aza mu Rwanda, aho yahishuriwe na muganga ko igifu cye cyari cyarifunze ku nzira igihuza n’amara.

Sibomana yagize ati “ibyo naryaga byose nabirukaga bigezeho nkajya nduka amaraso ari bwo nazaga hano bampa imiti bitangira kugabanuka. Ubu nditegura kubagwa.”

Uyu murwayi yabazwe kuri uyu wa 23 Ukwakira 2015, aho yijejwe gukira nyuma yo kubagwa n’umuganga w’inzobere waturutse muri Cuba ukorera muri iri vuriro.

Ku bw’uyu muganga w’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye (General Surgeon Specialist) mu bitaro bya Baho Polyclinic, avuga ko igifu gishobora kurwara indwara zitandukanye harimo no kwifunga kw’amara.

Uku kwifunga ngo bituma haza igisebe kigenda gikura, bityo hakaba hari uburyo kivurwa cyangwa hagacibwa indi miyoboro y’ibiryo.

Ati “Turahasatura tukareba cya gice cyifunze, icyo gisebe tukakivura cyangwa ya nzira tukaba twayica ahandi iyo tubona iya mbere yangiritse cyane.”

Anasobanura ko indwara z’igifu zishobora guterwa n’imiterere yacyo, cyangwa zikava mu mwanda abantu bariye.

Ikindi kandi ni uko ngo igifu gikira ariko abakirwaye bakaba basabwa kwitondera uburyo bacyivuza, kuko bisaba kubonana na muganga ubizobereyemo cyane ko giterwa n’impamvu nyinshi.

Dr Isel Amanda Blanco, inzobere mu kuvura igifu
Dr Isel yitegura kubaga umurwayi w'igifu

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages