Mu gihe buri muture wese aho ava akagera aba afite cyangwa asabwa kugira ubwishingizi mu kwivuza Mutuwelle de Santé cyangwa se irangamuntu, Nta mu rwayi wo mu mutwe bigaragara ko agira ibi byangobwa bifatwa nk’iby’ingenzi mu Bayarwanda.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakozi ba Miniteri y’Ubuzima, kuba nta murwayi ugira mituweli biterwa n’akato bahabwa n’imiryango bavukamo dore ko hari n’imiryango ibahisha mu nzu cyangwa se ikagira ipfunwe ry’uko hari uwamenya ko bafite umurwayi wo mu mutwe cyangwa se bafitanye isano.
Dr Jean Damascene Iyamuremye ukora mu Kigo cy’Ubuzima Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe, by’umwihariko akaba anashinzwe guteza imbere ibikorwa byo kuvura cyangwa kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, nawe yemeza ko abarwayi bo mu mutwe impamvu batagira Mutuweli ari uko imiryango yabo ibaha akato.
Ati “ Ikibazo gihari n’uko usanga bahabwa akato hanze no mu miryango bavukamo ku buryo hari n’imiryango usanga igihe cyo kubabarura itababaruza cyangwa se igira isoni zo kugaragaza ko ifite aba barwayi bo mu mutwe mu ngo zabo”.
Yakomeje avuga ko ibi bituma igihe abandi baturage baba bari gushyirwa mu byiciro bitandukanye by’ubudehe bo bakunze kwibagirwa ku buryo usanga hari n’igihe bifuza kuvurwa bakabibura bitewe n’uko nta mituweli baba bigirira.”
Ati “Erega uburwayi bwo mutwe ni uburwayi nk’ubundi, ni nk’uko umuntu ashobora kurwara mu nda cyangwa impyiko kuko n’igice cy’umubiri nk’ibindi bice, gusa ikibazo n’uko dufite abantu batabizi bigatuma n’iyo umuntu awurwaye biba nk’ibitangaza ku bantu batandukanye kuko bumva ko ari guhita bamujyana i Ndera mu gihe ibi ari bitaro bijyanwamo umuntu byibuze wananiye kuvurwa n’abandi baganga bo mu Turere aba yaturutsemo.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikorwa ikora mu gufasha aba barwayi bo mu mutwe ari byinshi, nka gahunda ishinzwe ibibazo byo mu mutwe, iyi minisiteri ivuga ko ikintu kindi ishyira imbere ari uko nta ukwiye guhezwa mu bikorwa byose by’ubuzima kabone n’ubwo yaba arwaye mu mutwe.
Iyi minisiteri inemeza ko yegereje abaturage ibikorwa by’ubuzima kuva mu midugudu kuko muri buri Mudugudu harimo umujyanama w’ubuzima kandi wahuguwe kubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, uyu akaba ashobora no gushishikariza umuntu wese ufite icyo kibazo kujya mu kigo nderabuzima.
Mu bigo bigera kuri 500 mu gihugu hagiye habamo umuforomo wahuguwe ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Kuki abarwayi bo mu mutwe bakigaragara mu nzira zitandukanye?
Kimwe mu bituma aba barwayi bagaragara mu nzira z’uduce dutandukanye ni uko bagihabwa akato n’imiryango bavukamo. Kutagira mituweli, bituma iyo aba barwayi bagiye kwa muganga batavurwa.
Kuba uburwayi bwo mu mutwe bufatwa nk’indwara idasanzwe muri sosiyete nyarwanda ni kimwe mu bituma bakigaragara mu mihanda itandukanye kuko ubufite afatwa nk’igicibwa mu gace kose agezemo.
Hari bamwe bahabwa ubwisungane bakabwangiza batarabukoresha
Ndamage Paul Jule Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE, agaragaza ko mu karere ayobora buri muntu wese ahabwa mituweli ariko bagira imbogamizi zo kuziha abarwayi bo mu mutwe abo ari bo bose kuko hari na bamwe muri bo bahishwa abandi nakazica.
Yagize ati “ Twe iyo tubonye abarwayi bo mu mutwe turabakurikirana tukabavuza kandi iyo tubonye bikomeye tunabajyana mu bitaro by’i Ndera kuko nabo ari abantu nk’abandi, ariko muri bo hari n’abo tunanirwa guha mituweli bitewe n’uburyo uburwayi bwabo buba bumeze aho usanga bwararenze igipimo kuko hari n’abo twambika nk’imyenda mishya bakayica bakisubiriramuishaje cyangwa se bagahita baca izo mituweli.”
Yakomeje avuga ko hari n’abaterwa ubu burwayi n’ibiyobyabwenge uretse ko iyo babafashe bahita babajyana mu kigo ngororamuco; ashimangira ko mu minsi ishize muri aka Karere bafashe abarwayi bo mu mutwe babiri barimo ukomoka mu Karere ka Rusizi n’ukomoka i Muhanga babafasha gusubira aho bavuka.
Nubwo hari bamwe mu bayobozi bavuga batya, hari n’abaturage bagaragaza impungenge z’uko iyo abarwayi bo mu mutwe bajyanywe mu Bitaro by’i Ndera badapfa kuvurwa bigakekwa ko ari uko Minisiteri y’Ubuzima ibafitiye amadeni menshi ya za mituweli zabo itarishyura.



















TANGA IGITEKEREZO