Umujyi wa Kigali ni wo wagaragayemo abantu benshi bakirwaye bangana na 43,6% ukurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba yagize abantu 20,5%, Amajyepfo agira 17,9% mu gihe Amajyaruguru babaye 12,8%, naho Intara y’Iburengerazuba igira 5,1%.
Iyi raporo kandi igaragaza ko muri icyo gihe abantu 126.294 baketsweho kwandura igituntu kubera kugaragaza ibimenyetso bimeze nk’ibyacyo, ariko ikagaragaza ko habayeho igabanuka ringana na 28,4% by’abaketswe ugereranyije na 176.636 bagaragaye mu 2020/2021.
Ibyo bimenyetso harimo nko kugira inkorora irengeje ibyumweru bibiri, umuriro mwinshi cyane, kubabara mu gatuza, kunanuka, gucika intege, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, hakaba n’abacira amaraso ndetse n’abahumeka nabi.
Abantu 11.996 mu bagiketsweho mu 2021/2022 bari bafite amakuru y’uko bahagaze ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA, mu gihe 113.624 bo bapimwe bageze kwa muganga ubwo basuzumwaga ngo hamenyekane ko batarwaye igituntu.
Abagera ku 12.505 mu bapimiwe rimwe basanganwe agakoko gatera SIDA.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), muri Gicurasi 2023 ryatangaje ko igituntu kigaragara mu bihugu byose ndetse no mu byiciro byose by’imyaka abantu barimo, nubwo gishobora kwirindwa ndetse no kuvurwa.
Gusa OMS yagaragaje ko nko mu 2021 umuntu umwe muri batatu ari we wabashije guhabwa ubuvuzi ku ndwara y’igituntu.
Yanagaragaje ko abantu miliyoni 1,6 bapfuye muri uwo mwaka ku Isi yose bishwe n’igituntu; 187.000 muri bo bakaba bari banafite agakoko gatera SIDA.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko igituntu kiza ku mwanya wa 13 mu ndwara zandura zihitana abantu ku Isi ariko na none miliyoni 74 bari bakirwaye bakaba barahawe ubuvuzi guhera mu 2000 kugeza mu mwaka wa 2021.
Ni mu gihe ibihugu byihaye intego ko mu mwaka wa 2030 bizaba byararanduye burundu indwara y’igituntu, hakaba hakenerwa miliyari 13$ buri mwaka zikoreshwa mu kucyirinda, ubuvuzi bwacyo ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwita ku bagisanganwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!