Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Ugushyingo 2023, ubwo ako karere katangizaga icyumweru cyo kwita ku buzima.
Prof. Mucumbitsi Joseph yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko 88% by’indwara zitandura zishobora kwirindwa bityo ko ari bo babigiramo uruhare runini, anasaba abagifite imyumvire ku ndwara ya diabète, ko ari iy’abifite gusa ko bakwiye kubihindura bakirinda icyayibatera cyose.
Ati ‘‘diabète murayizi? Murabizi ko buriya atari indwara y’abakire gusa? Ni indwara y’abantu bose; buri wese ishobora kumugeraho […] Hari diabète yo mu bwoko bwa kabiri ifata abantu banini cyane, barya cyane, barya byinshi badakeneye. Iyo twavuga ko ari iy’abakire.’’
‘‘Ariko noneho hari diabète ikenera guterwa urushinge rwa ‘insuline’ buri munsi, iyo ishobora no gufata n’abana bato, ishobora gufata n’abantu batari abakire.’’
Mu Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gusaba Abaturarwanda kwipimisha indwara ya diabète bakamenya uko ahagaze, kuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2021 bwagaragaje ko 82% by’abarwayi bayo mu Rwanda bayigendana batabizi.
Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’Abanyarwanda bafite diabète bagumye kuri 3%, bivuze ko abagera ku 397.391 mu Rwanda bayirwaye.
Ikijyanye no kwipimisha bitagombeye ko ubanza kwiyumvamo ko urwaye, cyongeye gushimangirwa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imiryango Irwanya Indwara Zitandura mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Mucumbitsi Joseph.
Ati ‘‘Ko Leta yadushyiriyeho uburyo bwo kwipimisha, kuki mutabukoresha? Umujyanama w’ubuzima asigaye afite icyuma cyo gupima umuvuduko w’amaraso, ashobora gupima isukari ya diabète.’’
Prof. Mucumbitsi yibutsa ko cyane cyane nk’abantu bafite guhera ku myaka 35 y’amavuko bakabaye bajya kwa muganga kwipimisha nibura inshuro imwe mu mwaka bakamenya uko ahagaze.
Yongeyeho ko icyizere cyo kubaho ku Baturarwanda kiri kwiyongera ariko ko mu gihe abantu bari kugira imyaka y’ubukure yisumbuyeho ari bwo baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zitandura, bityo ko bakwiye kwisuzumisha kenshi ku buryo n’uwagira iyo arwara yakitabwaho hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!