00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agakoko gatera Hepatite B gafitanye isano na virusi itera SIDA

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 8 September 2014 saa 09:18
Yasuwe :

Agakoko gatera hepatite B kandura nk’uko agatera SIDA kandura n’ubwo hepatite B yo ifite urukingo.
Agakoko ka hepatite B kari mu muryango umwe n’agakoko gatera indwara ya SIDA, kuko nako gahererekanywa mu maraso (blood), amatembabuzi yo mu mubiri nk’amasohoro, n’amatembabuzi yo mu gitsina cy’umugore (vaginal secretions), mu macandwe, amarira n’inkari.
Ikindi izi ndwara zombi zihuriyeho ni uko zose ziterwa na Virusi, gusa umwihariko wa Hepatite B ni uko yanduza inshuro ijana yihuse (…)

Agakoko gatera hepatite B kandura nk’uko agatera SIDA kandura n’ubwo hepatite B yo ifite urukingo.

Agakoko ka hepatite B kari mu muryango umwe n’agakoko gatera indwara ya SIDA, kuko nako gahererekanywa mu maraso (blood), amatembabuzi yo mu mubiri nk’amasohoro, n’amatembabuzi yo mu gitsina cy’umugore (vaginal secretions), mu macandwe, amarira n’inkari.

Ikindi izi ndwara zombi zihuriyeho ni uko zose ziterwa na Virusi, gusa umwihariko wa Hepatite B ni uko yanduza inshuro ijana yihuse kurusha VIH/SIDA.

Abahanga mu by’indwara bavuga ko Hepatite B yonona umwijima w’umuntu ku buryo bukomeye, gusa ngo ifite urukingo.

Indwara ya hepatite B mu mwijima wafashwe nayo

Natacha Baranyuzwe, umuhanga mu by’imiti (Pharmacienne) asobanura iby’urwo rukingo, ati:

«Urukingo rwa hepatite B ruba rukozwe na tumwe mu duce tw’iyo virusi, kandi ruterwa umuntu mu byiciro bitatu. Urukingo rwa kabiri ruterwa hashize ukwezi kumwe urwa mbere rutewe, urwa gatatu ari na rwo rwa nyuma ruterwa hashize amezi atandatu guhera ku rwa mbere».

Baranyunzwe avuga ko urukingo rwa hepatite B ruboneka mu maguriro y’imiti (pharmacies) ariko mbere yo kurwiteza umuntu aba agomba kubanza kwipimisha amaraso kugira ngo amenye ko atanduye, kuko uwanduye aba agomba kwivuza si ukwikingira.

Baranyuzwe atanga inama ku bitegura kurushinga ko baba bakwiriye kwipimisha iyo virusi kugirango hatazagira uwanduza undi, abandi nabo bakirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye birinda n’ibindi byose yanduriramo nk’uko byavuzwe haruguru.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages