00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agapapuro kavura isepfu? Icyo siyansi ivuga ku buvuzi butangaje bwa Kinyarwanda

Yanditswe na Umurungi Gisele
Kuya 6 December 2023 saa 01:21
Yasuwe :

Mu Rwanda hari ubuvuzi bwa Kinyarwanda benshi bafata nk’aho ari imikino nyamara wabihuza na siyansi ugasanga bifite ireme. Ubu buvuzi mu bisekuru byose uko byagiye bisimburana bwagiye bukomeza kwifashishwa kandi bugatanga umusaruro n’ubwo abantu babikora basa nk’abikinira.

Urugero ntiwakumva ukuntu wafata agapapuro wagashyira ku gahanga ugakira isepfu, cyangwa se wanywa amazi urembejwe n’umutwe ugakira utiriwe unywa ibinini.

Uretse ibi, hari uburyo bwinshi duhangana n’uburwayi tutifashishije imiti yo kwa muganga kandi akenshi ugasanga ubwo buryo bufashije uwabwitabaje, indwara yatakaga igakira atagiye ku ivuriro.

Ubu buryo benshi babwibazaho ndetse bamwe bakibaza uko byagenze ngo bukore koko. tugendeye kuri siyansi twakusanyije bumwe muri ubwo buryo bukoreshwa ndetse n’impamvu ituma bubasha kuvura uburwayi runaka bugakira.

  Gushyira umunyu ku gisebe

Kenshi uzabona abantu bafata umunyu bagashyira ku gisebe mu gihe bakomeretse bidakabije ndetse nyuma y’igihe gito ukabona cya gisebe cyumye koko.

Abahanga bavuga ko ibi biterwa no kuba umunyu ukamura amazi mu gisebe, ndetse ukabuza microbes kuba zakuriramo. Ibi birinda igisebe kuzana amashyira aterwa na za microbes bityo kigakira vuba.

  Gushyira inkari mu gutwi

Niba warigeze kubwira nyogokuru wawe ko agasimba kakugiye mu gutwi kakanga kuvamo, ashobora kuba yarakubwiye kugenda ukiherera ubundi ugashyira inkari zishyushye mu gutwi. Ibi bituma agasimba kabangamirwa n’ubushyuhe butunguranye ubundi kakisohora.

Uretse ibi ariko, inkari zizwiho kuba zigizwe n’ikinyabutabire kitwa ‘urea’, gifite ubushobozi bwo kwica microbes zitandukanye. Bityo, inkari zikoreshwa hamwe na hamwe mu buvuzi bw’indwara z’amatwi.

  Gushyira agapapuro gatose ku gahanga

Uzabona kenshi mu cyaro bashyira agapapuro gatose ku gahanga k’umwana urwaye isepfu. Icyo abahanga bise “distraction therapy”, ni uburyo bwo kurangaza ubwonko hagamijwe guhagarika ikorwa ry’ibinyabutabire bishinzwe ububabare. Kimwe n’ibi, agapapuro karangaza ubwonko bw’umwana bigahagarika isepfu.

  Kunywa amazi

Umuntu wese, yaba umukecuru cyangwa umusaza azi neza ko amazi avura umutwe. Kandi koko, amazi ni umuti usumba indi myinshi. Imwe mu mpamvu z’ibanze zitera umutwe ni ugutakaza amazi (dehydration). Ibi biba iyo umuntu yarize, yakoze siporo zikabije, yarutse ndetse n’ibindi.

Uburyo bw’umwimerere rero kandi budafite izindi ngaruka bwo gusubiza umubiri amazi watakaje, ni ukuyanywa, bityo umutwe ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’ibura ryayo zikaba ziravuwe.

  Gushyira isukari ku bushye

Isukari ni kimwe mu bintu by’ibanze bifite ubushobozi bwo kugabanya ububabare. Uretse ibyo kandi isukari ishobora kumutsa igisebe bikakirinda za microbes zitera ubundi burwayi butandukanye. Ikindi gishobora gukoreshwa nk’isukari ni ubuki.

Si ubu buryo gusa bukoreshwa kuko kenshi usanga buri gace gafite umwihariko wako. Gusa mu gihe hakoreshwa ubu butabazi bw’ibanze bwo mu rugo, kwitwararika ni ingenzi.

Ni ngombwa kutibagirwa ko hari inzobere mu bijyanye n’ubuzima, bityo bikwiye kuzigana igihe cyose tubonye ko ubuzima buri mu kaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages