00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Itangazamakuru ribonwamo umuti mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 3 March 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Umwe mu miryango idaharanira inyungu iravuga ko gukorana n’itangazamakuru ari umwe mu miti yo kurwanya iyi mirire mibi mu Banyarwanda mu gihe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukora ubukangurambaga mu kwita k’ubuzima bw’umwa n’umubyeyi mu minsi 1000 mu rwego rwo kurwanya imirire mibi,

Bamwe mu bakora ubukangurambaga mu bijyanye n’imirire bavuga ko imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri ikibazo muri iyi gahunda.

Mu bushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuzima, mu buherutse gukorwa mu mwaka wa 2010, bwagaragaje ko hari tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo tuza imbere y’utundi mu kugaragaza umubare munini w’abana bagwingira kubera kutitabwaho mu minsi 1000 (kuva nyina amutwite kugeza agize imyaka bii nyuma yo kuvuka).

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu Karere ka Nyaruguru, abana bagwingiye kubera kutitabwaho mu minsi 1000, bari ku kigereranyo cya 45%, naho muri Gisagara bari kuri 48%.

Evode Micomyiza

Bamwe mu bakozi bashinzwe kurwanya imirire mibi muri utu turere, bagaragaza ko imwe mu nzitizi y’iyi gahunda ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi.

Rwabuneza umwe mubashinzwe imirire ati “ibyo bagombye kurya usanga batabyumva neza, ugasanga bafite ibiribwa ariko batazi uko bitegurwa neza, hari abatangira kugaburira umwana afite amezi ane aho kuba atandatu nk’uko babisabwa. Niyo umwna ageze igihe cyo kurya hari aho usanga batazi kumutegurira ifunguro ryuzuye, nicyo buri kimwe gifasha kwiyubaka k’umubiri. Kubigisha ni uguhozaho”.

Evode Micomyiza, Ushinzwe gahunda y’ubuhinzi n’imirire, mu turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, mu muryango mpuzamahanga udaharanira inyungu Concern Worldwide, nawo ugira uruhare mu guhashya imirire mibi avuga ko umusanzu w’itangazamakuru ari umwe mu miti yo kurwanya iki kibazo mu Banyarwanda.

Ati “Abanyamakuru ni abantu bafite ububasha bwo kugera ku bantu benshi icyarimwe kandi mukanya gatoya; dufite porogaramu n’ubusanzwe duhuriramo n’abaturage tubasobanurira ibijyanye n’imirire ndetse tukagira n’ibikorwa bifatika dukorana na bo, ariko ntabwo tubageraho bose. Abanyamakuru mukoresha radiyo, mukoresha ibinyamakuru byanditse, twifuza ko twatanga ubutumwa muri iyo nzira kugira ngo bugere kuri benshi”.

Gahunda y’iminsi 1000 ni imwe mu zashyizwemo ingufu nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ikibazo cy’abana bagwingira bakiri munsi y’imyaa itanu, aho bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abana bari bafite ikibazo cyo kugwingira, naho 11% bakagira ibiro bidahuje n’uko bareshya.

Aha abaturage berekwaga ko kurya neza bidasaba ibihenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages