Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko kanseri ivurwa igakira cyane cyane ku bana ariko ngo haracyariho imbogamizi z’uko hari abatinda kwivuza cyangwa bakayoboka ubuvuzi bwa magendu ikarinda ubwo ibahitana.
Yagize ati “Kanseri si indwara tuvura mu gihe gito kuko bishobora no gutwara imyaka igera muri itatu, ariko irakira, abo ihitana ni ababa baratinze kuyivuza.”
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bemeza ko nyuma y’aho abana babo batangiye kuvurirwa bagenda bagaragaza ibimenyenso byo gukira nubwo hari abamaze imyaka isaga ibiri babavuza.
Nyabyenda Yesaya uturuka mu karere ka Karongi ni umwe muri bo ufite umwana w’imyaka 11. Amaze imyaka ibiri n’amezi atatu avurirwa muri ibi bitaro.
Yagize ati “Namugejeje hano basanga arwaye kanseri yo mu maraso yaratangiye kurwara ibibyimba utamenya amatama n’undi mubiri ariko ubu ntiwamenya ko arwaye urebesheje amaso kandi ubu ashobora no gukora imirimo yo mu rugo igenewe abana.”
Nikuzimana Théogène nawe yagize ati “Nabanje kumuvuza ngo arwaye amenyo, bamupimye basanga arwaye kanseri yo mu maraso, twishimira serivise n’ubufasha baduha kuko mu mezi atatu maze hano mbere namutanzeho amafaranga arenga ibihumbi ijana ariko hano aravurwa akanagaburirwa nta kiguzi kuko ntishoboye.”
Umuyobozi w’umuryango RCCR, Mutabazi Jean Claude avuga ko uzakomeza gukora ubuvugizi mu kurwanya kanseri mu bana kuko ivurwa igakira.
Ati “Byagaragaye ko kuvura kanseri ku bana byoroshye, tuzakomeza gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga mu kuyirwanya.”
Muri ibi bitaro abarwayi benshi ba kanseri bakirwa biganjemo abafite iy’amaraso, iy’impyiko n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO