00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu 2015 umubare w’abanduye Ebola wazamutse

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 February 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO ryatangaje ku wa gatatu ko umubare w’abarwayi ba Ebola wongeye kwiyongera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu cyumweru cya nyuma cya Mutarama.
Ni bwo bwa mbere ubwandu bw’icyorezo cya Ebola bwiyongereye mu mwaka wa 2015 nyuma y’iminsi hagaragara ikizere ko Ebola igiye gucika burundu.
BBC yatangaje ko Sierra Leone yabaruye abarwayi 80 bashya, Guinea 39 naho Liberia ikabarura batanu. Kuva mu Kuboza kwa 2013 Ebola yahitanye (…)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO ryatangaje ku wa gatatu ko umubare w’abarwayi ba Ebola wongeye kwiyongera mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu cyumweru cya nyuma cya Mutarama.

Ni bwo bwa mbere ubwandu bw’icyorezo cya Ebola bwiyongereye mu mwaka wa 2015 nyuma y’iminsi hagaragara ikizere ko Ebola igiye gucika burundu.

Itsinda ryitegura guhamba abishwe na Ebola

BBC yatangaje ko Sierra Leone yabaruye abarwayi 80 bashya, Guinea 39 naho Liberia ikabarura batanu.

Kuva mu Kuboza kwa 2013 Ebola yahitanye hafi 9000 mu Burasirazuba bwa Afurika.

Intumwa yihariye ya Loni ku ndwara ya Ebola, Dr David Nabarro yavuze ko kuba abarwaye Ebola bongeye kwiyongera biteye inkeke ariko ko bari bazi ko hari igihe bishobora kuba.

Ati” Turi mu nzira nziza zo guhashya Ebola ariko tugomba kwitwararika bikomeye igihe cyose hakiri abakirwaye. “

Igihugu cya Liberia ni cyo cyanikiye ibindi mu kurwanya Ebola

Hari hashize icyumweru WHO itangaje ko abandura Ebola mu cyumweru bagabanutse ku buryo bugaragara kandi ko hari icyizere Ebola igiye gucika burundu.

Ariko Loni ivuga ko imyitwarire ya bamwe mu bashinzwe kurwanya Ebola n’imigenzo imwe n’imwe irangwamo umwanda mu baturage cyane cyane abo muri Guinea bituma Ebola idacika vuba.

WHO ivuga ko ubwandu 11 bushya bwaturutse ku mirambo yahambwe nabi mu Burasirazuba bwa Guinea. Abari bari gushyingura bakoze ku mirambo yishwe na Ebola nabo bahita bayandura.

WHO ivuga ko iri kwitegura guhangana n’igihe cy’imvura cya hagati ya Mata na Gicurasi kuko imihanda mibi ikaba yatuma amatsinda arwanya Ebola adashobora kugera hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages