Iyo ndwara ikunda gufata cyane abana bagisamwa kugera ku myaka itatu.
Imibare yerekana ko iri mu zihangayikishije, ahanini bitewe nuko kuyirinda mu bihugu nk’u Rwanda bigoye no kuyivura bikaba bikorwa hake cyane ugereranyije n’izindi.
Abahanga bavuga ko ku munsi ubwonko bw’umuntu mukuru bukora amazi hagati ya mililitiro 150 na 300, ayo akaba ariyo arinda ubwonko ndetse akamanuka mu rutirigongo agatembera mu mubiri wose.
Inzobere mu kuvura indwara ya Hydrocéphalie, mu kigo nderabuzima cya Gikonko, Dr. Uta Elisabeth Düll, avuga ko ku mwana iyo habayeho ikibazo gituma amazi adatembera mu mubiri akaguma mu bwonko, abyimba umutwe kuko uba ucyoroshye.
Ku bantu bakuru ayo mazi aguma mu bwonko agateza ibibazo bikomeye ku bwonko birimo na kanseri.
Dr.Uta avuga kugeza ubu hari impamvu zishobora gutera iyi ndwara kandi zimwe muri zo mu Rwanda zitarabasha kwirindwa, ariyo mpamvu iyi ndwara ishobora kujujubya benshi dore ko hari n’abazi ko itavurwa.
Agira ati” Nko ku bana bishobora guterwa n’uko umubyeyi aba ataragiye kwa muganga mu kwezi kwa mbere agisama ngo ahabwe ubutare (Fer). Biragoranye kuyirinda kuko mu Rwanda umugore ntahita amenya ko atwite.”
Akomeza avuga kuri uru rwego Hydrocéphalie ifata umwana ku munsi wa 1-21 nyina akimutwita, kandi iki gihe mu Rwanda umugore aba ataratangira kujya kwipimisha.
Ati “Gupima abagore batwite mu Rwanda biratinda, nko mu bihugu byateye imbere babitangira kare umugore agitekereza ko yasamye.”
Iyi mpamvu yiyongeraho ibibazo umugore aba yarahuye nabyo atwite nko kurwara malariya, imirire mibi n’ibindi.
Ibimenyetso by’iyi ndwara harimo imihindagurikire y’imitekerereze, umunaniro uhoraho, kugira umutwe munini ku bana bagifite amagufwa yoroshye, guhenengera kw’amaso, kugira ibibazo by’imikurire n’ibindi.
Umwana utavuwe ashobora kugira ibibazo by’imitekerereze ,ishobora no gutera ubumuga, ubuhumyi n’ibindi harimo n’urupfu.
Uko Hydrocéphalie ivurwa
Kugeza ubu mu Rwanda iyi ndwara ivurirwa ahantu hake ugereranyije n’izindi. Ikigo nderabuzima cya Gikonko nicyo cyonyine cyihariye mu kuyivura kuko ahandi ni mu bitaro.
Dr.Uta wo mu kigo nderabuzima cya Gikonko avuga ko ubuvuzi bw’iyi ndwara buboneka hake kandi buhenze, ibi ngo bituma bakira abarwayi biganjemo abana benshi baba baturutse mu bice byose by’igihugu no hanze yacyo.
Dr. Uta asobanura ko kuvura iyi ndwara ari ugushyira utuyoboro duto mu bwonko tujyana amazi mu nda, utu tuyoboro ngo dushobora kuziba kuko amazi aducamo aba afashe nk’ayo mu igi, ariyo mpamvu bakomeza gukurikirana abo badushyizemo.
Yagize ati “ 30% byatwo buri mwaka turaziba bitewe n’uko umwana agenda akura n’amazi atunyuramo. Tubaha igihe runaka bazagarukira kugirango dusuzume tubahindurire.”
Umwihariko w’ikigo nderabuzima cya Gikonko mu kuvura iyi ndwara, ni uko gifite uruganda rw’Abadage rubaha utwo tuyoboro ku buntu rukanabafasha kugenera amatike abarwayi kugirango bagaruke kwisuzumisha no guhinduza utuyoboro.
Dr. Uta avuga ko ubu buvuzi buhenda. Urugero nk’akayoboro kamwe gahagaze amayero 1000, ni ukuvuga asaga gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko abaze ibikenerwa byose kugirango nibura umurwayi abagwe ashyirwemo umuyoboro byahagarara nibura miliyoni ebyiri.
Icyakora iki kigo nderabuzima gisaba gusa amafaranga ibihumbi bibiri cyangwa bitanu byo kuryama mu bitaro ku bakoresha Mituelle cyangwa abadafite ubundi bwishingizi kugirango umurwayi avurwe Hydrocéphalie.
Hydrocéphalie iravurwa igakira.
Bamwe mu bo twasanze ku kigo nderabuzima cya Gikonko baje kuvuza cyangwa gusuzumisha abana babo ibijyanye n’iyi ndwara, batanze ubuhamya ko ivurwa igakira kuko bamaze kubona impinduka zikomeye kuva abana babo bavurwa.
Uwitwa Cynthia Kayitesi wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yari yaje gusuzumisha umwana wavuwe Hydrocéphalie, avuga ko yazengurutse ibitaro byinshi ntibibashe kuvura iyi ndwara.
Yagize ati “Twabibonye umwana afite amezi ane, yararyamaga ntakanguke, abyimba umutwe tumujyana mu bitaro bitandukanye, i Kanombe, Faysal, CHUK na Kibagabaga biranga, nyuma nibwo namenye iki kigo nderabuzima ndamuzana none ndabona yarakize ndashima cyane iyi nzobere idufasha ”
Undi mugore wavugaga ko yaturutse muri Congo Kinshasa yavuze ko umwana we yabanje kubyimba umutwe akagira ubwoba, akajya mu baganga ba gakondo iwabo muri Congo ariko bikanga, bakamurangira Dr Uta, none umwana ameze neza.
Ikigo nderabuzima kimaze imyaka 10 kivura Hydrocéphalie. Dr. Uta avuga ko iyi ndwara yiyongera kuko nko mu myaka ibiri ishize nibura buri mwaka bayivura abantu 80.
Dr.Uta akangurira abaganga n’ababyaza kwitondera umutwe w’umwana igihe avuka, kandi bakajya bohereza abana kare igihe bahuye n’iyo ndwara.
Kugeza ubu mu Rwanda iyi ndwara ivurirwa mu kigo nderabuzima cya Gikonko giherereye mu Karere ka Gisagara,Intara y’Amajyepfo aricyo cyonyine mu Rwanda gifite umwihariko mu kuvura iyo ndwara. Ibitaro bivura iyo ndwara harimo ibya CHUK n’ibyitiriwe umwami Faysal byo muri Kigali n’ibitaro bya Ruli mu ntara y’Amajyaruguru.


















TANGA IGITEKEREZO