Umwe mu banyeshuri biganaga na nyakwigendera Ndeze Jean Bosco, utashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko yapfuye ari kuva amaraso ahantu hose.
Akomeza avuga ko bari bahawe amakuru y’uko abaganga bose bamukurikiranaga bahise bahabwa akato, ibizami by’icy’amwishe bijyanwa gusuzumirwa mu ma laboratoires yo mu gihugu cya Uganda.
Nathan Mugume, umuvugizi wa Minisiteri yUbuzima, yabwiye IGIHE ko bari bafite amakuru y’uwo murwayi wahitanywe n’indwara batazi, ariko ko ibizami by’iyo ndwara yamwishe byajyanywe gusuzumirwa mu ma laboratoires yo muri Uganda.
Yagize ati:” Muri make, iyo umuntu apfuye, ntiduhite tubasha ku kumenya ikintu cyamwishe cyangwa se wenda dufite ibindi bintu dushaka kumenya birenzeho, duhita dufata ibizami tukabijyana mu ma laboratoires, yaba aya hano mu Rwanda cyangwa se ayo hanze mu gihe dukeneye ibindi bizami bidashobora gukorerwa inaha. Uyu ntabwo dukeka ko ari ebola yamwishe.[…]”
Mugume akomeza avuga ko batigeze bakeka ko ari Ebola yamwishe, ariko ngo bakoze ibizami byinshi kugira ngo bamenye neza indwara yamwishe.
Nyuma y’ibizami byakorewe muri Uganda, ubuyobozi bwa CHUK buvuga ko yishwe n’impiswi.
Twashatse kumenya niba ibyo bizami byoherejwe muri Uganda byarabonewe igisubizo, tuvugana na Dr Hategekimana Theobald, Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK avuga ko ibisubizo kuri ibyo bizamini byabonetse ku ya 29 Nzeri 2015 bigaragaza ko atari ebola.
Yagize ati: ”Igisubizo cyarabonetse, ntago ari byo [Ntabwo ari ebola]! Yari arwaye mu nda afite ibintu byo guhitwa amaraso; Hemorragie Digestive.[…]”
Dr Theobald akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rwa Ndeze, abaganga bamukurikiranaga batigeze bashyirwa mu kato.
Abajijwe niba CHUK idafite ubushobozi bwo gupima ko umuntu yishwe n’uburwayi bwo guhitwa amaraso, Dr Theobald yasubije ko ’CHUK ifite ubushobozi bwo kuyipima babufite. Ariko Ikigo cyIguhugu cyUbuzima, RBC cyohereje ibizamini hanze muri Uganda ngo bapime niba ari ebola koko."
Dr Theobald yabwiye IGIHE ko umurambo wa Ndeze ushyikirizwa umuryango we kuwa 30 Nzeli 2015.



















TANGA IGITEKEREZO