00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cuba: Havumbuwe ubwoko bwa virusi itera SIDA burusha ubukana ubusanzwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 February 2015 saa 04:41
Yasuwe :

Mu gihugu cya Cuba hagaragaye ubwoko bushya bwa Virusi itera SIDA butuma uyirwaye atangira kugaragaraho ibimenyetso mbere y’imyaka 3.

Ikinyamakuru The Medical Daily kivuga ko abashakashatsi bo mu kigo cy’Ababiligi cy’Ubushakashatsi ku Buzima cyitwa Rega bavuga ko iyo umuntu akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi banduye SIDA, ubwo bwandu bushobora kwisuganya bukibyaramo iyo Virus.

Iyo virusi yabanje kugaragara ku mugabane wa Afurika irabanza ikisanisha n’ikitwa CCR5 mbere yo kwinjira mu turemangingo tw’umubiri w’umuntu, hashira igihe gito ikongera ubukana, uwayanduye agatangira kurwaragurika.

Abaganga bapimye abantu 52 muri Cuba babasangamo ubwandu bukabije bwa Virusi kandi bari bamaze igihe gito cyane banduye, basanze iyo virus yifitemo akaremangingo gacagagura intungamubiri kagatuma yituburamo izindi nyinshi mu gihe gito.

Bavuga ko ubusanzwe uwanduye virusi itera SIDA amara imyaka iri hafi y’10 kugira ngo atangire kurwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages