Muri ibi bihe turimo havuka amavirusi menshi kandi yose agahita abonerwa amazina, Abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye bagize amatsiko yo kumenya ikigenderwaho kugira ngo virusi ihabwe izina.
Slate.fr dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amahame akurukizwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku buzima mu kwemerera izina kuba mpuzamahanga.
Abanyamakuru baganira na Dr. Raoul de Groot, umwe mu baganga b’Abafaransa bakuriye ubushakashatsi kuri za virus, basobanuriwe ko izina ritangwa hagendewe kenshi ku mibereho y’agace ibonetsemo bwa mbere.
Raoul agira ati “Kwita virusi cyangwa se indwara iyo ari yo yose izina bishamikiye ku myitwarire n’ubwoko bw’abaturage ndetse n’ibikorwa bikorerwa mu gace yabonetsemo.”
Akomeza avuga ko irangamimerere risanzwe ridashobora kugenderwaho nk’idini n’indi mibereho myiza isanzwe kuko byaba ari nk’ivangura, bityo, imiryango mpuzamahanga yita ku buzima yitondera izina igiye guha virus, kugira ngo hatagaragaramo ivangura rishingiye ku irangamimerere cyangwa se idini runaka.
Dr Raoul yatanze urugero rwa Virisi itera Sida yahawe izina rya virus de l’immunodéficience humaine (VIH), avuga ko ikimara kwaduka yabanje kwitwa “GRID” byavugaga mu magambo arambuye y’icyongereza “gay-related immune deficiency” bisa nk’aho byari ugutuka ababana bahuje ibitsina bavuga ko ari icyorezo kibakomokaho.
Iri zina ryatowe bwa mbere kuko uwagaragayeho “VIH/SIDA” bwa mbere yari umutingayi mu gihugu cy’u Bwongereza, ariko biza kugaragara nyuma ko n’abakoze imibonano mpuzabitsina ari ibitsina bibiri bitandukanye bayandura. Ni bwo bahisemo kuyihindurira izina rya "VIH".
Urudi rugero rwatanzwe ni urw’ibicurane by’ingurube "grippe porcine" yatangiriye mu Baheburayo aho bafata ingurube nk’inyamaswa idakijijwe bityo bakaba barahise bayise batyo, ariko nko muri isiraheli yitwa "grippe du Mexique."
Kuba isiraheli yarise iyi virusi gutyo nk’ijambo rikoreshwa mu gihugu byatumye Ambasaderi w’u Bufaransa Carlos de Icaza yikoma iki gihugu kuko ngo bagaragaje ivangura rikabije, ndetse anakeka ko hari impamvu bahisemo kwitirira virus igihugu cya Mexique.
Slate.fr ikomeza itangaza ko bigoranye cyane ko izina rya virusi ryaba mpuzamahanga kuko aho itangiriye bahita bayihimba uko biboneye.



















TANGA IGITEKEREZO