00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haïti: Umugore w’uwari Perezida arashinjwa uruhare mu rupfu rwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 February 2024 saa 04:35
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irenga ibiri Jovenel Moïse wari Perezida wa Haiti yishwe, umugenzacyaha Walter Wesser Voltaire yagaragaje ko urupfu rwe rushobora kuba rwaragizwemo uruhare n’umugore we afatanyije n’uwari Minisitiri w’Intebe, Claude Joseph.

Uyu munyamategeko uyobora iperereza ku rupfu rwa Jovenel rwabaye mu 2021 yagaragaje ko abantu 50 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu Mukuru w’Igihugu.

Nk’uko ikinyamakuru CNN cyabyanditse, aya mazina agaragara muri raporo y’impapuro 122 ikubiyemo amakuru yegeranyijwe mu gihe cy’iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Perezida Jovenel.

Martine ntiyigeze asubiza itangazamakuru ubwo ryamubazaga kuri iyi raporo, gusa Joseph we mu minsi ishize yari yateguje ko Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho, Ariel Henry, ashaka kwikiza abatavuga rumwe na guverinoma ye, abinyujije mu kubashinja ibyaha.

Gusa Henry yasubije ko ubugenzacyaha bufite ubwigenge busesuye bwo gutangaza no gukurikirana uwakoze ibyaha wese nk’uko amategeko abiteganya.

Jovenel yiciwe mu rugo rwe mu mujyi wa Port-au-Prince mu ijoro rya tariki ya 7 Nyakanga 2021. Amakuru y’ibanze yavugaga ko yishwe n’amabandi yitwaje intwaro, kandi ko yakomerekeje na Martine.

Iyi raporo igaragaza ko Martine yaba yarateguye umugambi wo kwica umugabo we, abifashijwemo n’itsinda ry’abicanyi, kugira ngo amusimbure ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nubwo byaje guhinduka, iyi nshingano igahabwa by’agateganyo Minisitiri w’Intebe Henry kuva mu 2021.

Umugore wa Jovenel arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages