Uyu munyamategeko uyobora iperereza ku rupfu rwa Jovenel rwabaye mu 2021 yagaragaje ko abantu 50 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu Mukuru w’Igihugu.
Nk’uko ikinyamakuru CNN cyabyanditse, aya mazina agaragara muri raporo y’impapuro 122 ikubiyemo amakuru yegeranyijwe mu gihe cy’iperereza ryakozwe ku rupfu rwa Perezida Jovenel.
Martine ntiyigeze asubiza itangazamakuru ubwo ryamubazaga kuri iyi raporo, gusa Joseph we mu minsi ishize yari yateguje ko Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho, Ariel Henry, ashaka kwikiza abatavuga rumwe na guverinoma ye, abinyujije mu kubashinja ibyaha.
Gusa Henry yasubije ko ubugenzacyaha bufite ubwigenge busesuye bwo gutangaza no gukurikirana uwakoze ibyaha wese nk’uko amategeko abiteganya.
Jovenel yiciwe mu rugo rwe mu mujyi wa Port-au-Prince mu ijoro rya tariki ya 7 Nyakanga 2021. Amakuru y’ibanze yavugaga ko yishwe n’amabandi yitwaje intwaro, kandi ko yakomerekeje na Martine.
Iyi raporo igaragaza ko Martine yaba yarateguye umugambi wo kwica umugabo we, abifashijwemo n’itsinda ry’abicanyi, kugira ngo amusimbure ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, nubwo byaje guhinduka, iyi nshingano igahabwa by’agateganyo Minisitiri w’Intebe Henry kuva mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!