Aba bashakashatsi batangaje ko bavumbuye ubu buryo mu gihe kugeza ubu Virusi ya Zika yibasira cyane abagore batwite ikanagira ingaruka ku buzima bw’abana yari itarabonerwa urukingo.
Jeune Afrique itangaza ko aba bashakashatsi mu by’ubuvuzi bemeje ko hari
amahirwe menshi ko n’urukingo rw’izi ndwara zombi rushobora kuboneka mu minsi ya vuba hagendewe ku byo bavumbuye.
Virusi ya Zika yazahaje ibihugu byo muri Amerika y’Epfo yamaze kugera no mugabane wa Afurika aho muri Cap Vert hatangiye kugaragara abana bavukana imitwe mito (Microcephaly) ku babyeyi bafite iyi virusi.
Ubu bushakashatsi bushyizwe ahagaragara mu gihe hari hashize iminsi mike hatangajwe ko abantu batuye mu duce tugaragaramo indwara ya ’dengue’ ikwirakwizwa n’ umubu baba bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi ya Zika.



















TANGA IGITEKEREZO