Byavuzwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze, cyatangiye ku ya 17 kugeza kuya 28 Nyakanga 2017.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Huye, Freddy Muvandimwe, avuga ko muri gahunda ngarukamwaka yo kwigisha urubyiruko guharanira kugira ubuzima buzira umuze, kuri iyi nshuro hari kwibandwa ku ndwara y’igituntu kuko byagaragaragaye ko iri guhitana abantu benshi ku isi.
Muvandimwe ati “Ni gahunda ibaho buri mwaka ku buryo bwihariye tugakangurira urubyiruko guharanira kugira ubuzima bwiza, kuko uko bitwara muri iki gihe ni byo bitegura ubuzima bwabo ejo hazaza. Uyu mwaka twahisemo kuvuga ku gituntu uko cyandura n’uko bacyirinda, kuko ni imwe mu ndwara yibasira abantu barimo n’urubyiruko, ariko sicyo tuvugaho gusa kuko tugaruka no ku bindi byose byabafasha kugira ubuzima bwiza”.
Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya Regina Pacis giherereye mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko mu cyumweru bamaze bahabwa inyigisho zijyanye n’ubuzima bungutse byinshi bizabafasha gutugura ejo hazaza heza.
Claudine Ishimwe ati “Njyewe nungutse byinshi, batubwiye ko tugomba kwirinda ibintu byose byakwangiza ubuzima bwacu, nko kujya mu biyobyabwenge cyangwa ubusambanyi. Igituntu najyaga numva bakivuga ariko sinsobanukirwe neza nkumva ko bitandeba, gusa bamaze iminsi bakidusobanurira, uko cyandura n’uko twakirinda n’ibimenyetso byacyo uko biba bimeze. Ibyo batwigishije badusabye ko tuzabibwira abandi, kandi ni byiza tuzabikora”.
Japhet Sebera, umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rango, ushinzwe gukurikirana indwara y’igituntu mu murenge wa Tumba yavuze ko indwara y’igituntu yandurira mu mwuka kandi byoroshye ko yafata abantu baba hamwe nk’abanyeshuri n’abandi, bityo avuga ko ariyo mpamvu babegera bakabagira inama yuko uwagaragaza ibimenyetso agomba kwitwara.
Sebera ati “Dufatiye nko ku mibare dufite ya Raporo y’igihembwe gishize, mu kwezi kwa kane, ukwa gatanu n’ikwa gatandatu, twapimye bantu 54, muri bo dusanga batanu baranduye igituntu. Ubwo urumva ko nk’abantu baba hamwe, iyo hari ugaragaje ibimenyetso nko gukora mu gihe cy’ibyumweru bibiri akwiye guhita yihutira kwipimisha akavurwa ataranduza abandi”.
Bimwe mu bimenyetso by’ibanze bituma umuntu akekwaho indwara y’igituntu, harimo inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, guta ibiro ku buryo bukabije (mu kwezi ugatakaza ibiro bigera muri 3), ndetse no kubana n’umurwayi w’igituntu.
Mu 2015, abagera kuri miliyoni 10.4 ku isi hose bari baranduye igituntu, barimo abangana na miliyoni 5.9 b’abagabo mu gihe miliyoni 3.5 bari abagore na ho miliyoni 1 bari abana. Ibihugu bitandatu byafatwaga nk’ibifite ubwandu bushya bwinshi birimo u Buhinde, Indonesia, u Bushinwa, Nigeria, Pakistan na Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO