Abakora umwuga wo kuvura ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), bari mu Itorero ‘Impeshakurama’ kuwa 24 Werurwe 2017 bagiye hirya no hino mu bigo nderabuzima gufasha abaturage kwisuzimisha no kwirinda indwara zitandura.
Abaganga 12 b’inzobere berekeje ku Kigo Nderabuzima cya Mukura, aho bapimye indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, diyabete, umuvuduko w’amaraso, impyiko, umwijima n’izindi, hakiyongeraho n’umwihariko w’indwara z’amenyo.
Theogene Ruzirampuhwe, umuyobozi w’Ikgo Nderabuzima cya Mukura avuga ko iyi gahunda yo guca burundu indwara zitandura bayitekerejeho ubwo bari mu Itorero ry’Igihugu, biyemeza kuyishyira mu bikorwa.
Ruzirampuhwe ati “Ni igikorwa cyatekerejweho n’Intore z’Impeshakurama ziri ku rugerero zatojwe mu cyiciro cya kabiri, batorezwa mu isibo yo gukunda umurimo no kuwunoza, iyo rero tujya gusoza itorero turahiga. Mu byo twahize harimo ko tugomba kwegera abaturage tukabafasha kwirinda indwara, by’umwihariko indwara zitandura ndetse tukabashishikariza no kwipimisha abazirwaye bakavurwa, abazima tukabagira inama yuko bagomba kwitwara”.
Ruzirampuhwe akomeza asonanura ko agace Ikigo Nderabuzima cya Mukura giherereyemo gasa naho kari karasigaye inyuma mu bijyanye no kubona serivise z’ubuzima kuko kihageze vuba, bityo ngo kwegera abaturage bije bikenewe cyane.
Ati “Iri vuriro ni rishya ryafunguwe mu kwezi kwa kabiri 2015, aka gace kasaga naho hasigaye inyuma kuko abaturage bakora urugendo rurerure bajya kwivuza, nanjye rero byanshimishije cyane kuko ninjye wari umuyoboz w’iryo sibo ryatekereje iyi gahunda”.
Bamwe mu baturage bapimwe indwara zitandukanye, bagaragaje ko ari igikorwa cyiza bakorewe bifuza ko cyajya kibaho kenshi gashoboka.
Aurelie Mukandanga utuye mu Kagari ka Buvumu avuga ko yapimwe umuvuduko w’amaraso, impyiko n’umutima.
Ati “Numvaga mbabara mu gatuza n’umugongo, abaganga bampimye bampa n’imiti, kandi bambwira ko nkwiye kwirinda imirimo ivunanye. Icyo nifuza ni uko bajya bagaruka kenshi bakareba uko ubuzima bwacu buhagaze kuko ni ingirakamaro kandi tubyifuza turi benshi”.
Vedaste Maniraho wari ukuriye itsinda ryaturutse kuri CHUB yavuze ko iyi gahunda yo kwegera abaturage kubasuzuma, kubagira inama z’ubuzima no kubavura izagera mu Bigo Nderabuzima byose, kandi naho bavuye bazajya bahagaruka kenshi.
Maniraho ati “Intego yacu ya mbere ni ukwigisha kugira ngo indwara zikumirwe zitaraza, kandi nk’uko twabyiyemeje tuzagera mu bigo nderabuzima byose, kandi tuzajya tugaruka kenshi kugira ngo abaturage bose tubagereho.”
Usibye indwara zitandura, abaturage bahawe ibiganiro ndetse banapimwa indwara zirimo izo mu kanwa, izo mu mutwe, n’izindi zitandukanye.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yerekana ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 38 ku Isi bahitanwa n’indwara zitandura.
OMS ivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aribyo byibasiwe cyane n’izo ndwara kuko 82% by’ababituye bapfa bahitanwe nazo batarageza ku myaka 70 y’amavuko.
Muri izo ndwara harimo iz’umutima, kanseri, izifata imyanya y’ubuhumekero, impyiko, Diyabete, umwijima, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi.
Bimwe mu bivugwa ko bitera izo ndwara harimo kunywa itabi n’inzoga nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo birimo ibinure cyangwa amavuta menshi, umubyibuho ukabije, kudakurikiza inama za muganga n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO