00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ndwara ituma umuntu yumva urusaku kandi asinziriye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 11 February 2024 saa 01:20
Yasuwe :

Niba usinzira nijoro ukajya wumva urusaku rw’amajwi mu mutwe wawe, ukumva urw’ibiturika cyane nk’intambi cyangwa amasasu, nta kabuza ko ushobora kuba ufite indwara ya ‘Exploding Head Syndrome’, iri mu bwoko bw’izibasira abafite ibibazo byo gusinzira neza.

Ni uburwayi inzobere zigaragaza ko buboneka cyane ku bantu batangiye gukura.

Umuganga w’imitekerereze n’imyitwarire bya muntu( Clinical Psychologist) ukorera mu Bitaro Byigisha bya Ndera no mu Bitaro bya Legacy Clinic, Innocent Nsengiyumva, yabwiye IGIHE ko iyi ndwara ikunze kwibasira abageze mu myaka 50 kuzamura, bigizwemo uruhare no kuba ubwonko bwabo n’ibindi bice by’umubiri biba bitangiye gutakaza ubushobozi bw’imikorere.

Ati ‘‘Ubundi bigaragazwa ko nta muntu n’umwe iyo ndwara itageraho, gusa abo ikunze kugaragaraho ni abafite imyaka guhera kuri 50. […] Uko umuntu agenda akura ni nako ingingo ze zigenda zitakaza ubushobozi bw’imikorere.’’

Abenshi mu basuzumwa bakayisanganwa, bavuga ko kumva ayo majwi byiyongera iyo bafite umuhangayiko n’umunaniro mwinshi.

Innocent Nsengiyumva avuga ko iyo umuntu asinziriye ibice by’ubwonko bidasinzirira rimwe, ndetse ko igice kimwe cy’ubwonko cyitwa ‘zone corticale’ ari cyo kigira ibibazo byo guturukaho amajwi umuntu urwaye ‘Exploding Head Syndrome’ yumva asinziriye.

Gusuzuma urwaye ‘Exploding Head Syndrome’ bijyana no kumubaza amateka y’ahahise he, ku buryo atitiranywa n’uwagizweho ingaruka zo ku kuba yarabaye ahantu baturitsa intambi, kuba yarabaye ahantu yumva urusaku rw’amasasu cyangwa se akanyura mu bihe by’intambara, kuko we ingaruka zabyo zishobora no kumugeraho akajya yongera kumva urusaku rwabyo kandi atanasinziriye.

Innocent Nsengiyumva avuga ko hari abibasirwa n’iyo ndwara bagafata inzoga nk’ubuhungiro, ariko ko bakwiye kwirinda ibisindisha kuko bigira uruhare mu kuba ubwo burwayi buba bubi kurushaho.

Ati ‘‘Tumubuza inzoga kuko akenshi iyo agize ubwo burwayi, hari ababa bashaka kwirukira ku biyobyabwenge cyane by’inzoga, bakeka ko ari byo biri bubafashe gukuraho rwa rusaku. Ntabwo inzoga zikuraho urwo rusaku ahubwo zishobora kubyongerera ubukana.’’

Uwatahuweho ‘Exploding Head Syndrome’ kandi agirwa inama yo kwirinda kuryama agaramye no kuryama mu masaha ahindagurika, kuko ubikora bimushyira mu byago byo kuba ubwo burwayi bumumerera nabi kurushaho.

Mu bindi ni ukujya yita ku kuryama ahantu heza kandi hatuje ku buryo hatuma asinzira neza, kuko bimuha amahirwe yo kugabanyuka kw’inshuro yumvamo urusaku mu gihe asinziriye.

Kugeza ubu nta buvuzi bw’umwihariko buhabwa abarwaye ‘Exploding Head Syndrome’, gusa uburyo bwose bagirwamo inama n’abajyanama mu mitekerereze bushobora kubafasha kugabanya umuhangayiko.

Uburwayi bwo kumva urusaku rwinshi kandi nta ruhari bushobora kuvurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages