Ubusanzwe Paralysie ni indwara ishobora kuvurwa igakira iyo uyirwaye akurikiranywe hakiri kare nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura.

Indwara ya Paralysie ni uburyo umuntu ashobora kubura ubushobozi bwo gukora ku bice bimwe by’umubiri we biturutse ku kwangirika k’ubwonko cyangwa utunyangingo two mu rutirigongo.

Abantu benshi ntibamenya ko iyi ndwara ishobora kwirindwa cyangwa kuvurwa ngo ikire mu gihe umuntu yayirwaye ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru kugira ngo tuyisobanukirwe kurushaho.

Kimwe n’izindi ndwara zose, Paralysie na yo irimo amoko atandukanye bitewe n’icyabaye imbarutso yayo cyane ko ifata umubiri w’umuntu biturutse ahanini ku iyangirika ry’ubwonko n’utunyangingo two mu rutirigongo (Spinal Cord).

Ubwoko bw’iyo umuntu yarwaye ni bwo bushobora kugena niba yavurwa igakira cyangwa yakirindwa cyane ko zikubiye mu byiciro bitatu birimo izivurwa zigakira, izivurwa zikagabanya ubukana n’izidashobora gukira.

Mu ndwara zitera paralysie hari ikunze gufata abantu benshi cyane abakuze izwi nka Stroke itera kuziba cyangwa guturika kwa tumwe mu dutsi duto tw’ubwonko.

Iyi ishobora gutuma igice kimwe cy’umubiri kidakora bitewe n’uruhande rwangiritse gusa ibikunze kugaragara ni uko iyo udutsi tw’ubwonko twangiritse turi ibumoso igice kidakora aba ari icy’iburyo.

Hari n’izindi zinyuranye nkizifata biturutse ku kwangirika k’urutirigongo bitewe n’impanuka cyangwa kwangirika k’utunyangingo two mu rutirigongo tuzwi nka discs twavuye mu mwanya watwo bigatera gutsikamirwa kw’imyakura ituma ibice by’umubiri bikora (urugero ni sciatique paralysante)

Ubundi indwara ya Paralysie ishobora guterwa n’impanuka ikomeye ishobora kwangiza ubwoko cyangwa urutirigongo, ikibyimba, abana bavuka bananiwe, abasirikare b’umubiri bivumbuye bakarwanya utunyangingo twawo, Stroke n’izindi ndwara zishobora gufata ubwonko cyangwa urutirigongo n’imyakura ibiturukaho.

– Uwabaye Paralysé ashobora gukira?

Mu kiganiro cyihariye n’Umuganga w’Inzobere mu kuvura indwara zifata imyakura n’ingaruka zazo mu Ivuriro rya Deus Est Neuro Rehabilitation Center and Clinics riherereye mu Karere ka Gasabo hafi na Sonatubes, Dr. Sayinzoga Alain, yasobanuye ko hari ubwoko butandukanye bwa Paralysie bityo ko hari izishobora kuvurwa zigakira.

Yagize ati “Ntabwo ubwonko busubirana vuba nkuko wakomeretsa uruhu, ariko bukora ku buryo ibice by’ubwonko bishobora gufasha cya gice kidakora aribyo twita Neuroplasticity ari nabyo bifasha bamwe mu barwayi ba paralysie gukira nyuma yo guhabwa imiti no gukora imyitozo itandukanye.”

Yavuze ko umuntu afite ikibazo cya Paralysie agakurikiranwa hakiri kare amezi atandatu abanza atararenga ashobora kugarura byinshi mu byangiritse.

Yagaragaje ko Paralysie hari izivurwa zigakira zirimo Paralysie Faciale ni ukuvuga ko igice cyo mu maso cyose kiba cyabaye paralysé, Guillain-Barré ishobora gutuma amaguru n’amaboko bidakora na stroke cyane iyo ari igice gito cyagize ikibazo.

Na Paralysie zidakira (bad outcome) harimo iz’uruhererekane rwo mu miryango: neuromuscular diseases, kwangirika byihuse kw’imyakura: neurodegenerative diseases: Amyotrophic lateral sclerosis, Parkinson disease, ni igihe ari igice kinini cy’ubwonko cyangwa kwangirika igice cyo hejuru cy’urutirigongo hejuru ya (C4) akanyangingo ka kane bitera paralysie y’imikaya ituma umuntu ahumeka.

Uyu muganga agaragaza ko hari bimwe abantu bakwiye kwitondera ku buryo bakirinda Paralysie ndetse bishobora no gufasha mu kwirinda n’izindi ndwara.

Birimo gukora kenshi imyitozo ngororamubiri, kwivuza neza umuvuduko w’amaraso ku bawufite, kugabanya ibinure bibi turya amavuta meza, gusinzira neza, kwirinda stress, kuvurwa neza indwara zishobora gutuma amaraso avura, kwirinda impanuka, kurya indyo ikungahaye kuri omega 3, gukurikirana ababyeyi batwite na nyuma yo kubyara n’ibindi.

Dr Alain Sayinzoga asobanura ko iyo umurwayi wa paralysie akurikiranywe hakiri kare ashobora gukira
Dr Alain Sayinzoga asobanura ko iyo umurwayi wa paralysie akurikiranywe hakiri kare ashobora gukira
Indwara ya Paralysie ikunze kwibazwaho n'abatari bake mu Rwanda
Indwara ya Paralysie ikunze kwibazwaho n'abatari bake mu Rwanda
Paralysie yo mu maso ni imwe mu zikunze kugaragara cyane
Paralysie yo mu maso ni imwe mu zikunze kugaragara cyane