00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Trisomy 21’, indwara ifata abana igatuma badindira mu mikurire

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 March 2017 saa 05:10
Yasuwe :

Trisomy 21 cyangwa ‘Down Syndrome’ ni indwara umwana yandura mu gihe cy’isamwa, bitewe n’amakosa (Genetic disorder) abaho mu itangwa ry’utunyabugingo “Chromosome” dutangwa n’ababyeyi bombi ariko batabigizemo uruhare.

Umwana wavukanye iyi ndwara agira ibice by’umubiri byo mu maso bidateye nk’iby’abandi akanadindira mu mikurire.

Ubusanzwe, umuntu muzima agira utunyabugingo ahabwa n’ababyeyi bombi 46, umugore atanga 23 n’umugabo agatanga 23. Kugira ngo habeho Trisomy 21, haba habayeho ikosa umwe muri bo agatanga utunyabugingo 24.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Annet Uwineza, umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, mu ishuri ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu, akaba afite n’impanyabumenyi ihanitse mu buvuzi bw’indwara z’uruhererekane, yavuze ko umwana uyirwaye adindira mu bwenge no mu gihagararo.

Yagize ati “Abana bavukanye Trisomy 21, batinda gukora ibyo abandi bakora nko kugenda, kwicara…no kudindira mu bwenge. Bakunze kuba bafite mu maso habwase, amaso asa nk’areba hejuru, amatwi atereye hasi, umwanya uri hagati y’amaso ari munini. Ibi bibonwa n’inzobere.”

Akomeza avuga ko uretse ibi bimenyetso hari ibindi birimo nko kuba umwana adakomeye ibice by’umubiri, akunda kuryama, gusinzira, kugira ikibazo mu mihumekere bitewe n’uko abenshi barwaye Trisomy21 baba bafite n’ibibazo by’umutima no gutinda kuvuga.

Trisomy 21, ni indwara itavurwa kugeza ubu, gusa Dr. Uwineza avuga ko igikorwa ari ukwita k’uyirwaye.

Yagize ati “Trisomy 21 ntivurwa ngo ikire kuko utunyabugingo tuba turi mu mubiri wose ntiwadukuramo. Icyo dukora iyo umwana avujwe hakiri kare ni ukumogorora ingingo, ufite ibibazo by’umutima akawuvurwa, abatinze kuvuga hari ababafasha.”

Dr. Uwineza, akomeza agira inama ababyeyi kwirinda kubyara bakuze, kuko iyi ndwara akenshi ikunze gufata abana babyawe n’ababyeyi bari hejuru y’imyaka 38 no kwihutira kuvuza abana mu gihe bababonanye ibimenyetso byayo bagahabwa ubufasha bushoboka.

Kuva mu 2006, ibitaro bya CHUK byubakiwe ikigo cy’icyitegererezo gikurikirana indwara z’abana, kimaze kwakira abarwaye Trisomy 21 basaga 1000. Gusa kwita ku barwayi b’iyi ndwara ngo biracyari ikibazo, kuko inzobere mu kuvura iyi ndwara ari mbarwa.

Mu Rwanda inzobere mu gukurikirana iyi ndwara ni ebyiri ari zo Prof. Leon Mutesa na Dr. Annet Uwineza.

Trisomy 21, yavumbuye n’Umunyamerika witwa John Langdon Down mu 1866. Ubu mu bana basaga 800 bavutse ku Isi, umwe avukana Trisomy 21.

Kuwa 21 Werurwe, ni umunsi isi yose izirikana abarwayi ba Trisomy 21.

Dr. Annet Uwineza, umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, mu ishuri ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages