00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyiciro cya 1 cy’aboherejwe kurwanya Ebola cyasoje ubutumwa

Yanditswe na

Mukaneza M Ange

Kuya 27 February 2015 saa 02:43
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurikawakiriye icyiciro cya mbere cy’Abafasha mu by’Ubuzima bari boherejwe guhangana Ebola muri Afurika y’Uburengerazuba cyatahutse kivuye muri Liberia yibasiriwe cyane n’iki cyorezo.

Abo abafasha mu by’ubuzima bari boherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika¸ mu butumwa bwo gufasha kurandura burundu Ebola muri Afurika Uburengerazuba (ASEOWA).

Iki cyiciro cyakubutse muri Liberia nyuma yo kurangiza inshingano nk’uko bitangazwa mu itangzo ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Bivugwa ko abatashye ari abaturuka mu Rwanda¸Nigeria, Ethiopia, Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Muri bo harimo abaganga, abita ku isuku ndetse n’inararibonye mu itumanaho, n’abari bashinzwe guhugura abandi uko umurwayi wa Ebola yitabwaho.

Aba baganga bkiriwe n’Umuyobozi wa AU, Nkosazana Dlamini-Zuma. Uwo muhango kandi wari witabiriwe na Komiseri ushinzwe imibereho myiza, Mustapha Sidiki Kaloko, ndetse na Olawale Maiyegun¸ Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’abahagarariye ibihugu aba baganga bakomokamo.

Bivugwa ko na Liberia yari ifite uyihagarariye mu nama yari yateguwe mu rwego rwo kwakira abo abafasha mu by’ubuzima i Addis Ababa muri Ethiopia.

Wari umunsi wihariye ubwo aba baganga bakirwaga nk’intwar mu gukumira no kurwanya Ebola nta n’umwe muri bo wanduye icyo cyorezo.

Dlamini-Zuma yabashimiye akazi katoroshye bakoze¸ yongeraho ati “Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uzatuza aruko ibihugu byose byakozweho na Ebola izaba itakibirangwamo.”

Dlamini-Zuma yavuze ko amasomo ku byavuye muri iyo nama bizabafasha kubasha kunoza neza gahunda y’ibikorwa byo kurwanya Ebola. Yanabamenyesheje ko bo n’abakiri mu mirimo¸ bose bazaba ipfundo ry’itsinda ry’ubutabazi mu buzima ku MUGABANE wa Afurika.

Bahawe impapuro zerekana ubutwari bwabo (certificates)¸ mu rwego rwo kubashimira akazi katoroshye bakoze ndetse n’ubwitange bagaragaje mu kurangiza inshingano zabo.

Dr Abdou Sebushishe, wari uhagarariye abandi yerekanye ibyo ASEOWA yagezeho kuva batangira imirimo yabo muri Nzeri 2014.

Yagize ati “Abita ku barwayi ba Ebola bari bake cyane. Mbere abantu bahitagamo kujya kwaka ubufasha ahandi igihe babaga bamaze kwandura Ebola. Umubare wabo yahitanaga wari hejuru¸ wasangaga imibiri yabo yahitanye ahantu hose. Ariko mu Gushyingo 2014¸ twatangije gahunda yacu yo kuvura no kwita ku barwayi ba Ebola dufatanije n’abo muri Cuba na Suwede. Twari dufite abarwayi 60¸ 22 twabashije kubavura. Twari dufite kandi ikipe yabashinzwe kubakurikiranira hafi.”

Muri iyo inama kandi abo bafasha mu by’ubuzima baboneyho umwanya wo gusangiza abandi k’ubunararibonye bahakuye ndetse n’imbogamizi bahuye nazo.

Iyi gahunda yo gutanga ubufasha mu kurwanya Ebola muri Guinea, Liberiya na Sierra Leone¸ ikaba yaratangiye ku cyemezo cy’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe¸ Abafasha b’abaganga 1000 akaba aribo bahise boherezwa muri iyo gahunda
Iyi gahunda ikaba izakomeza kugeza Ebola irandutse burundu k’ubufatanye n’ibihugu bigize uyu mryango¸abafatanyabikorwa ndetse n’uragaga nyafurika rw’abikorera.

Liberiya nicyo gihugu cyibasiwe cyane na Ebola aho mu bantu 9600 bahitanywe nayo¸4037 ariho baturuka¸ kuva yagaragara muri Guinea mu Ukuboza 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages